Miss Rwanda 2021 avuga ko ibyo bamuvugaho bitazamuca intege

Miss Ingabire Grace uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2021 yavuze ko intego ye ari ugukoresha amahirwe afite nka Nyampinga aho guta umwanya mu bidafite akamaro abantu batindaho nk’umwenda yari yambaye ahabwa ikamba.

Ibi yabivuze ubwo yaganiraga na KT Radio ari kumwe n’ibisonga bye, ubwo bari bamubajije ku ikanzu yari yambaye yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Ubuzima bwanjye bushingiye ku byo nizera mu gihe bishobora gufasha abandi bitari ibyo abantu bamvugaho. Nagiye muri ririya rushanwa kugira ngo mbone amahirwe yo kuzana impinduka mu buzima bw’Abanyarwanda cyane cyane abagore, nta kizampagarika yewe n’abita ku bidafite agaciro.”

Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere ndetse na Umutoni Witness bari kumwe muri icyo kiganiro na bo bari bamushyigikiye bavuga ko bagomba kwita ku gushyira mu bikorwa ibyo bemereye Abanyarwanda kurusha uko barangazwa n’ibidafite akamaro.

Akaliza yagize ati “Abantu bahora buri gihe bashaka kuguca intege mu byo ukora bakwereka ibitagenda, ariko iyo uzi icyo ushaka kandi ukagishyiraho umwete nta kabuza ukigeraho.”

Yakomeje avuga ukuntu abantu bitaye ku kantu gato katari kameze neza kurusha uko barebye ikanzu uko yari imeze yose kandi yari nziza, cyangwa ngo barebe akazi k’uwayikoze.

Miss Grace ni imfura mu muryango w’abana bane. Muri 2007 yarangije amashuri ye abanza kuri Kigali Parents School akomeza mu yisumbuye yize kuri NU-Vision na Gashora Girls. Kaminuza yayize muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Bates College aho yize ibijyanye n’imitekerereze ya muntu biciye mu mbyino (Philosophy, Psychology and a Concentration in Globalisation).

Ubusanzwe akunda ahantu babasha kuvuga ibibarimo biciye mu buhanzi yaba ari ukuririmba, imivugo, gushushanya cyangwa se kubyina. Mu bahanzi nyarwanda avuga ko ku isonga afana Bruce Melodie.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngo agiye kuzana impinduka mu buzima bw’Abanyarwanda?Hahahaaaa! Azakuraho ubukene,ubushomeli,ruswa,akarengane,indwara,etc...Ntabyo yashobora.Nta n’undi wabishobora.Bizavaho gusa umunsi imana yazanye ubutegetsi bwayo aribwo bwami bwayo nkuko ijambo ryayo rivuga.Buri hafi kuza.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 29-03-2021  →  Musubize

Ni amahirwe kuba yarize ibijyanye n’imitekerereze nashyire mu bikorwa ibyo yagambiriye maze babone ko ntaho bihuriye n’imyambarire,ubundise ko abanyarwandakazi bo hambere bambaraga ishabure byababuzaga kuba imfura kdi bagakora iby’ubupfura?

J Baptiste yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka