Miss Rwanda 2019 Yahagurukije abafana kurusha imyaka yabanje

Mu byumweru bitatu bishije, ibitangazamukuru byo mu Rwanda byerekeje amaso ku irushanwa rya Miss Rwanda byirengagiza ibindi byose.

Mwiseneza Josiane (i bumoso) n'abandi 19 bagiye kwerekeza mu mwiherero mbere y'uko miss Rwanda 2019 amenyekana
Mwiseneza Josiane (i bumoso) n’abandi 19 bagiye kwerekeza mu mwiherero mbere y’uko miss Rwanda 2019 amenyekana

Nubwo hari itangira ry’amashuri riteganijwe mu cyumweru gitaha, usanga nta bitangazamakuru byarivuzeho cyane, ndetse n’iminsi mikuru dusohotsemo ntayavuzweho cyane nk’uko bimeze kuri Miss Rwanda.

Hari abahanzi b’Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye bategura ibitaramo baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu mpera z’umwaka, ariko ntibyamenyekanye nk’uko bisanzwe, kuko wasangaga abenshi bahugiye ku irushanwa rya Miss Rwanda rimeze nk’irimaze kugira impande ebyiri z’abafana zihanganye.

Ku itariki 16 Ukwakira 2018, abagize akanama nkemurampaka gashinzwe guhitamo ba Nyampinga, berekeje mu Ntara y’Uburengerazuba, aho abakobwa 17 baje kugerageza amahirwe, barimo Mwiseneza Josiane ukomoka mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Mwiseneza Josiane ubu umaze kumenyekana cyane, ubwo yari mu nzira ajya aho yagombaga kwiyamamariza, yasitaye ku ibuye kuko yagendaga n’amaguru,hari abafotoye icyo gikomere nyuma basakaza iyo foto ku mbuga nkoranyambaga,kuva ubwo abantu benshi batangira kugaragaza ko bamushyigikiye.

Mwiseneza yatsinze irushanwa aho mu Burengerazuba, nyuma aza no kubona itike yo kujya mu mwiherero “boot camp” ari kumwe na bagenzi be 19, bitegura umunsi nyir’izina (final) wo gutora Miss Rwanda.

Kuva Mwiseneza yatorwa mu bazajya mu mwiherero, ubu aravugwa haba mu mujyi no mu cyaro, ku buryo usanga na bagenzi be bahatanira ikamba rya Miss Rwanda bamufitiye ubwoba.

Hari abavuga ko Mwiseneza ari Miss Rwanda 2019, bitaba ibyo, hakaba nta Miss uhari.

Kuva kuri 16 Ukwakira 2018 kugeza ubu, ibatangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda byemeza ko hari impamvu nyinshi zituma Mwiseneza w’imyaka 23, yahagararira u Rwanda mu bijyanye n’ubwiza muri 2019.

Ikinyamakuru kimwe cyandika mu Kinyarwanda cyatanze impamvu 10 Mwiseneza ari we ukwiriye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Umwanditsi ushyigikiye Mwiseneza Josiane yagize ati “Abakobwa benshi b’i Kigali bakoresha amavuta ahindura uruhu bitukuza, akenshi nibo batwara ikamba rya Miss Rwanda. Ubu kuri iyi nshuro turashaka ubwiza bw’umwimerere.”

Muri Miss Rwanda, umukobwa yemerewe guhatanira mu Ntara yifuza, kubera impamvu nyinshi usanga hari abakobwa baturuka mu Mujyi wa Kigali bakajya kwiyamamariza mu ntara.

Umwe mu bafana yagize ati “Birakabije. Tekereza ukuntu bavuga ngo bateguye irushanwa mu Ntara y’Uburengerazuba, nyamara ari abakobwa b’i Kigali bibereye yo... Ibaze!”

Miss Rwanda Logo

Abashyigikiye Mwiseneza, bageze aho bavuga ko urebye ishusho iri ku kirango cya Miss Rwanda ubona igaragaza Mwiseneza, ibyo ngo bikaba bisobanuye ko “ari we ukwiriye kuba Miss Rwanda.”

Icyo kinyamakuru gishyigikiye Mwiseneza, cyageze aho kirebera irushanwa rya Miss Rwanda mu ishusho y’ubukene n’ubukire, kigira kiti “natorwa, bizagaragaza ko mu Rwanda umukire n’umukene bose bafite amahirwe angana.”

Hari n’ibinyamakuru byavuze ko bikomeye cyane, ubwo umwe mu banyapolitike, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alvera Mukabaramba yagize icyo avuga kuri Mwiseneza agira ati “mureke tumutore.”

Abafana ba Mwiseneza batangiye gukusanya amafaranga ngo bamufashe. Umwe muri bo yagize ati “urebye uko ibintu bimeze ubu, ashobora kuriganywa ikamba. Ubwo rero reka dukusanye amafaranga tuzamugurire imodoka, tumushimira ko yabaye umukobwa wakunzwe na benshi muri Miss Rwanda.”

Ikibazo ni uko abo bafana Mwiseneza harimo abakoresha amagambo adasobonura ibintu byiza mu mateka y’u Rwanda ya vuba aha, cyane cyane bari hanze y’igihugu, bakoresha amagambo nka “Miss wa Rubanda nyamwinshi, Mwene Ngofero”. Ayo magambo mu mateka yakoreshwaga hagamijwe kubiba ivangura mu Banyarwanda.

Inganda zikora imyenda nazo zashatse kubyaza amahirwe irushanwa rya Miss Rwanda, zikora imipira yanditseho amagambo y’Icyongereza yo gushyigikira Mwiseneza.

Hari kandi umunyamideri w’Umunyarwanda uba muri Amerika ngo wiyemeje kugurira Mwiseneza imodoka. Gusa Mwiseneza mu biganiro binyuranye yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko atazi iby’iyo mpano, ngo icyo azi ni uko hari ikamba azabona

Mwiseneza yagize ati “nzi ko hari ikamba ryo muri Miss Rwanda nzabona. Sinzi iryo ari ryo, ariko intego ni ikamba.”

Ingingo eshatu zigenderwaho mu irushanwa rya Miss Rwanda harimo;ubwiza,umuco n’ubumenyi.

Ese Mwiseneza arabyujuje?

Mu biganiro bitandukanye, Mwiseneza yavuze ko arusha bagenzi be gusigasira umuco. Abatamushyigikiye bakavuga ko ngo “Byaba biteye isoni niba u Rwanda rutashobora kubona umukobwa mwiza ugaragaza umuco warwo.”

Abandi badashyigikiye Mwiseneza bavuze ko atazi indimi z’amahanga bagira bati “Ntazi Icyongereza cyangwa Igafaransa. Ubwo se yashobora ate guhagararira u Rwanda?”

Abafana ba Mwiseneza basubije ko “Kuva Miss Rwanda yatangira, ikibazo cy’indimi z’amahanga cyakomeje kubaho. Mureke duhe amahirwe umukobwa wo mu cyaro.”

Abafana ba Mwiseneza bizera ko “Natorwa nka Miss Rwanda, azashobora kuvugana n’abakobwa bo mu cyaro abashishikariza gahunda z’urubyiruko.”

Hari abandi bafana ba Mwiseneza bavuze ko “ashobora kutaba Miss Rwanda, ariko ko nataba ukunzwe n’abaturage (Miss Popularity), tuziyahura.”

Abakobwa 20 barimo Mwiseneza bazatangira umwiherero ku itariki 13 Mutarama 2019. Mu Karere ka Bugesera.

Abafana ba Mwiseneza bamugiriye inama yo kudatezuka ku ntego ye gukunda ibintu by’umwimerere, byanashoboka akajya arya indyo nk’iy’iwabo mu cyaro.”

Muri hoteli ya “Golden Tulip” bazajya baryama mu cyumba cy’amafaranga 100.000 Frw ku ijoro, gusa ku bijyanye n’ibyo kurya ntawe uzi niba iyo hoteli izashobora kugaburira Mwiseneza ubwoko bw’ibyo kurya byo mu cyaro.

Mwiseneza kimwe na bagenzi be bagomba gufungura ibyo hoteli yateguye.

Mu gihe imyiteguro ya Miss Rwanda ikomeje, hari umupasiteri wo mu itorero rya ADEPR muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bivugwa ko arimo gusengera Mwiseneza ngo abone ikamba.

Umupfumu, akaba n’ukunze gusigasira umuco nyarwanda, Rutangarwamaboko nawe yararaguye Mwiseneza amakamba abiri.

Yagize ati “Ntabwo yaje kundaguzaho… biriya nabivuze mu buryo bwa mutima - nama, aho na kera umupfumu mwahuraga hanyuma yakureba, akakubwira ati genda imbere biragenda gutya na gutya. Ni uko namuraguriye ko azaba Miss Rwanda, baramuka babinyujije munzira zabo njye ntashima byibura akaba miss wa benshi (Miss Popularity)”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Njye Uyumukebwa Ndamushimacyane Kuko N,Itwari Pe

Gavamukurya Celestin yanditse ku itariki ya: 23-01-2019  →  Musubize

Hhhhh!!!Abatekinika ntaho bagiye!!!barakora ibishoboka byose bakore kata ariko barihe about bakobwa bafite uruhu rwahaze mukorogo,NGO nabo mu Basirimu daa.JOSIANE mushiki wacu courage!!!!!!Imana itanga ititangiriye itama.

Hagumimana yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

30,+2707333

Alias yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Dashaka incuti

M urwanashyaka yanditse ku itariki ya: 14-01-2019  →  Musubize

ndashimira perezida yadukuye mubwigunjye! akomereze aho!!¤

M urwanashyaka yanditse ku itariki ya: 14-01-2019  →  Musubize

Icyo nabonye muri iri rushanwa, n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda batakwirengegiza, Miss Josiane Mwiseneza yatumye igikorwa cyabo gikundwa. Sinzi igihe amatora yo mu ntara yabereye ariko kuva numvise umukobwa wavuye i Rubavu n’amaguru ajya ku Nyundo rya Miss Rwanda, nagize amatsiko yo kureba umukobwa w’umunyarwandakazi ugira umuhate ungana utyo.
Naje gutungurwa ngiye mu mubare w’abandi bakurikirana ibya Miss Rwanda bitajyaga bimfatira umwanya, cyakora namenyaga Miss watowe nyuma nkanamwibagirwa. Nkeka ko Miss Josiane yambitswe ikamba yaba Miss w’ibihe byose kuko yamenyakanye ku buryo butari bwitezwe.
Kuba byarahangayikishije n’ibindi byamamare kubera ko bitakivugwa mu itangazamakuru bifite ishingiro.
Kuri ubu Miss Rwanda mu itanganzamakuru yubakiye kuri Josiane tuvugishije ukuri, kandi kuba ikurikiranwa cyane nkeka ko n’abaritegura (irushanwa rya Miss) aribwo bumva ko bakoze kuko iri rushanwa bigaragara ko ryabaye iry’abanyarwanda bose.Ubu dufite amatsiko yo kureba uko rizasozwa.
Murakoze.

Mupenzi yanditse ku itariki ya: 18-01-2019  →  Musubize

Hhahahaha!!!Nihe muzi kuri iyi si abanyembaraga bahangana n’abanyantege nke?nibinakorwa kuri Miss Josiane bizaba bivuye ku gitutu cy’abamukunda twashyize ku kanama nkemurampaka!naho ubundi hariya habamo kata ndakurahiye!

lima yanditse ku itariki ya: 13-01-2019  →  Musubize

Ese abavuga ko ntandimi zabazungu azi dukorera abazungu cg dukorera igihugu cyacu???? Miss wibugande ko yarafiye umusemuzi byamubujije kuba miss wibugande??? Ubumenyi busanzwe arabuzi uko nabikurikiye hari nabo arusha ndumva indimi za badu koronije tutaziha agaciro cyne mugihe nkakiriya. Sindi nu mufana we pe ariko atabaye miss namenya ko habayemo Injustice. MURAKOZE

KAVUYO yanditse ku itariki ya: 13-01-2019  →  Musubize

urarezape urimwi

mugabo jyuriyasi yanditse ku itariki ya: 12-01-2019  →  Musubize

Ko mbona amatora ya Miss Rwanda azarangira nk’amatora yo muri RDC? Si njye wahera.

Karimunda yanditse ku itariki ya: 11-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka