Miss Rwanda 2019: Uwase Sangwa Odile akoze agashya
Uwase Sangwa Odile wari wambaye numero 16 mu irushanwa, yakoze ibyo benshi babonye nk’agashya ubwo yasubirishagamo akanama nkemurampaka inshuro enye, nabwo ntabashe gusubiza neza ikibazo yari abajijwe, ibintu bitigeze bibaho kuva irushanwa rya miss Rwanda ryabaho mu Rwanda.

Mu bibazo bibiri yatomboye yagombaga gusubiza, Uwase Sangwa Odile yasubije ikibazo cy’ikinyarwanda, arangije abazwa icy’icyongereza cyagiraga kiti “U Rwanda rwagiye ruza mu myanya myiza y’ibihugu umwana w’umukobwa yakwifuza kuvukiramo. Wavuga ko u Rwanda rukora iki ngo umukobwa afatwe neza mu Rwanda.
Inshuro ya mbere Sangwa Odile yatangiye gusubiza ariko ataragera kure, ahita ahagarara abaza Umukemurampaka ati “Wansubiriramo ikibazo?”. Mutesi Jolly wari wamubajije arongera asubiramo ikibazo uwabazwaga asubiza ko u Rwanda ari igihugu cyubatse ubumwe [Unity], Jolly yongera kumubaza niba koko yumvise ikibazo.
Ku nshuro ya gatatu n’iya kane nanone Jolly yongere gusubiramo ikibazo, bigera aho abakurikiraga irushanwa mu cyumba cya Intare Conference Arena batangira gukomera, bihita bigaragara ko Sangwa agize akoba.
Mu gusubiza bwa nyuma, n’ubundi Sangwa yasubije ko ubumwe bw’abanyagihugu aribwo bwatumye u Rwanda ruza kenshi mu myanya y’imbere mu hantu ku isi umwana w’umukobwa yakwifuza kuvukira.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
English yabagize akanama nkemurampaka ntihwitse nibyo ariko ntimwirengagize ko hariko prononciations zitandukanye mucyongereza niba ntibeshya habaho American prononciation na British prononciation .so , twibukeko hamagambo ashobora kwandika kimwe agasobanura kimwe ariko ntasomwe kimwe , no mu kiny. Birahaba rero ririya jambo umukobwa umunyamerika ntabwo azarosoma kimwe numu britanique.niyompamvu habayemo kutumvikana. Umwe yakoresheje british prononc. Undi American .niko Nabibonye.
Nibyo koko kumva icyongereza bavuga muri miss rwanda kiba kitumvikana so ntawamurenganya
It’s a “girl” not a “gaily “Miss Jolly go back to school to improve your English speech.
Yabuze kuza muri 3 ba mbere??? Telereza ko bamuhamagaye n’abakozi bo mu rugo bagatangara bari "uriya byananiye kuko bamutoye???"
Nayobewe igikurikizwa muri iri rushanwa. Bashatse bazayite akandi kazina
miss jolly niba azi nururimi cyane azasubire kurwiga cg ave mukanama nkumura mpaka.abantu twumiwe.niba ikibazo ubaza kitumvikanye neza .gisobanure ariko jolly yakabije pe.yazonze aba miss bikomeye,njyewe ntituziranye ariko muzi namusaba kwisubiraho.akagabanya agasuzuguro
uuuummh arega nibashaka barekeraho kuko my side JOSIANE MWISENEZA number 30 niwe namaze guha vote yange kandi nkaba nsaba urubyiruko nabandi mukurikira miss Rwanda either in Rwanda or diaspora kumutora maze tukimakaza MADE IN RWANDA...... ALL THE BEST TO YOU ALL
Miss Jolly se ninde utamusubirishijemo ko umwiryo utuma avuga icyongereza kitumvikana. Si Odille wenyine wamusubitishijemo uze kureba neza. Odille ararengana Kabisa Kuko icyongereza cyo arakizi.
Ibyo Natacha yavuze ni ukuri.Iriya accent ya miss Jolly ntabwo ari buri umwe wese washobora kuyumva bwambere batamenyeranya.The way she pronounced the word Girl it wasn’t all that easy to understand it for the contestants. Rero ntawabarenganya.Gusa sinemeza ko byaba ari umwiryo,aho ho naba nirengagije ko umuntu avuga rumwe murizi ndimi mpuzamahanga dukoresha hano murwanda,kenshi biterwa na education background y’umuntu.