Miss Rwanda 2019: Rwabigwi yatunguranye agaruka mu bakemurampaka

Rwabigwi Gilbert wahoze ari umukemurampaka muri Miss Rwanda mu myaka ibiri ishize, akaza gusezera ku mugaragaro abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, mu buryo butunguranye yongeye kugaragara mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda ku munsi wa nyuma.

Rwabigwi ni umwe mubagiye guhitamo miss Rwanda 2019
Rwabigwi ni umwe mubagiye guhitamo miss Rwanda 2019

Ubwo iri rushanwa ryatangiraga ku itariki 15 Ukuboza 2018, Rwabigwi yanditse kuri Twitter ye agira ati “Miss Rwanda yagarutse mu mpera z’iki cyumweru kandi ari nziza kurushaho. Namaze gusezera mu kanama nkemurampaka nubwo nzakomeza gushyigikira irushanwa kubera impamvu zirimo n’iz’ubuyobozi”

Amajonjora y’ibanze yo mu ntara ntabwo Rwabigwi yagaragaye muri batatu barimo bajonjora abakobwa, ndetse no mu majonjora yo guhitamo abakobwa 20 ntiyagaragayemo.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa hashakishwa Miss Rwanda 2019, Rwabigwi atunguranye agaragara mu kanama nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly, Uwera Francine Havugimana wari ugarutsemo bwa kabiri, Karine Rusaro, na James Munyaneza.

Rwabigwi benshi bamwibukira mu mahari yagiye agirana na bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka itandukanye, nka Miss Habibah wamutukiye ku mbuga nkoranyambaga amushinja kumubaza ibibazo biterekeranye n’irushanwa birimo no kumwibasira, ndetse na Muvunyi Umutoni Tania wamututse avuga ko atazigera abona ijuru kuko yamushinjaga akarengane ko kumukura mu irushanwa ku bushake.

Mu myaka ibiri ishize ari muri aka kanama nkemurampaka, ni umwe mu bakemurampaka abakobwa batinya kurusha abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka