Miss Rwanda 2015: Kuba hari bamwe bahataniye aho batavuka nta kibazo kirimo-Min Habineza

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, atangaza ko kuba hari bamwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, bahataniye mu ntara batavukamo nta kibazo biteye ngo kuko bashobora kuba bahiga cyangwa bahatuye.

Ubwo hatoranywaga ba Nyampinga bazagararira intara zose z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2015, hagaragaye bamwe mu bakobwa bagiye guhatanira mu ntara batavukamo.

Bamwe mu bakurikiranye itorwa rya ba Nyaminga batanu bazahagararira intara y’amajyaruguru muri Miss Rwanda 2015, bahamya ko mu bakobwa 34 bose bahatanaga hari harimo umwe gusa bavugaga ko ariwe utuye mu Karere ka Musanze.

Mu zindi ntara ndetse n’umujyi wa Kigali ngo naho ibyo bishobora kuba byarabayeho. Bamwe bakabyibazaho byinshi bumva ko bitari bikwiye.

Minisitiri Habineza avuga ko guhatanira aho umuntu atavuka nta kibazo kirimo.
Minisitiri Habineza avuga ko guhatanira aho umuntu atavuka nta kibazo kirimo.

Tariki ya 10/01/2015, ubwo Minisitiri Habineza yitabiraga umuhango wo gutora ba Nyampinga bazahagararira intara y’amajyaruguru muri Miss Rwanda 2015, yagaragaje ko ibyo nta kibazo bikwiye gutera.

Yagize ati “Ikintu mbona ugomba kujya gukorera (guhatanira) cyangwa ugakorera aho wiga cyangwa aho utuye. Kubera ko ubungubu ukuntu ibintu bimeze, Mayor w’ahangaha ntabwo ari ngombwa ko aba ahaturuka! Ubundi jyewe mbona niba wiga i Musanze cyangwa warahavukiye ushobora kuza guhatanira i Musanze…abantu benshi nta n’ubwo bavukiye n’aho batuye”.

Abaturage batandukanye bo ariko bavuga ko byaba byiza hatoranyijwe gusa ba Nyampinga bahavuka. Bamwe ariko bakavuga ko n’abakobwa bo mu cyaro bakitinya kandi harimo ab’uburanga bajya guhatana muri Miss Rwanda.

Abaturage bahamya ko kimwe mu bituma abakobwa bo mu cyaro bitinya ari uko uwatowe nka Nyampinga w’u Rwanda atajya amanuka ngo agere mu giturage abegere; nk’uko Amena Salatier abisobanura.

Agira ati “Usanga nk’ino aha mu cyaro abakobwa baho batiyumva cyane kuba baba aba-miss ngo nabo bajye guhatana. Ariko usanga akenshi impamvu ibitera ari uko abo ba-miss nyine nabo iyo batowe bigumira iwabo mu mijyi, ntibabe bagera no mu cyaro…”.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 31/01/2015, mu gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera, abakobwa 25 bahagarariye intara n’umujyi wa Kigali, bazatoranywamo 15 ba mbere bagomba kuzatangira umwiherero.

Ku itariki ya 21/02/2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera muri Serena Hotel i Kigali.

Ikindi ni uko uzaba Miss Rwanda 2015 bimwe mu bihembo azahabwa harimo umushahara w’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, mu gihe cy’amezi 12. Kandi ngo azanashyirirwaho gahunda ihamye y’ibyo azajya akora mu mwaka wose ari Nyaminga w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2009 ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryambitswe Bahati Grace. Mu mwaka wa 2012 ryambikwa Kayibanda Mutesi Aurore naho mu mwaka wa 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

KBS abo bana ni beza trop icyo nababwira nuko mbahayee amahirwe yo kwegukana nyampinga w u Rwanda courage.

CYNTHIA yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Bariya bana ni beza,nanjye ndifuza ko mwamfasha gushaka Umukunzi muri bariya bakobwa bo mu majyaruguru,kuko ndiguza gushinga Urugo.kandi tubifurije gutsinda

John KALISA yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

Vanessa from Kigali is very smart. If Rwanda wants a girl to represent it, they should crown her cause she’s incredibly smart. Otherwise, if it’s only about beauty, all the girls in Rwanda are beautiful.

onyema yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka