Miss Rusizi 2017 yamaganye amakuru avuga ko akurikiye amafaranga ku mugabo bagiye kubana

Umutesi Teta Afsa wabaye Miss w’Akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2017 aravuga ko adakurikiye amafaranga ku mugabo bagiye gusezerana, akavuga ko ari urukundo rugiye gutuma babana.

Miss Rusizi ngo ntakurikiye amafaranga ku wo bazarushingana
Miss Rusizi ngo ntakurikiye amafaranga ku wo bazarushingana

Abivuze nyuma y’uko hasohotse impapuro z’integuza y’ubukwe bwa bo “Save The Date” abamenye ayo makuru bakaba baratunguwe n’ikinyuranyo kiri hagati ya Miss Teta n’umugabo bagiye kubana, kuko uwo mugabo amurusha imyaka igera kuri 24.

Uyu mugabo witwa Amany ubusanzwe ngo ni umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kamembe w’akarere ka Rusizi, bikavugwa ko afite amafaranga menshi.

Bamwe mu bumvise inkuru y’ubwo bukwe bavuze ko bishoboka ko kuba Miss Teta yaremeye kubana n’uyu mugabo yakuruwe n’amafaranga afite.

Gusa mu kiganiro KT Idols cyatambutse kuri KT Radio tariki 10 Gashyantare 2018, Miss Teta yavuze ko kuba umugabo bagiye kubana amurusha imyaka myinshi atabiha agaciro cyane.

Ati “Kuvuga ngo umuntu arakuze, ngo nkurikiye amafaranga ntabwo mbiha agaciro. Kuba naremeye kubana na we si uko nari nyobewe uko angana. Icyo mpa agaciro ni uko mukunda.”

Uyu mukobwa yemeza ko agitangira gukundana n’uwo mugabo bagiye kubana byabanje kumutera ipfunwe kubera ikinyuranyo cy’imyaka ya bo bombi, ariko akemeza ko bitamaze igihe kirekire kubera ko yagendaga yumva ibitekerezo by’uwo mugabo bigatuma atangira kumukunda.

Miss Teta avuga ko amahitamo ari aye ku buryo umuryango we utari kwitambika mu rukundo rwe n’uwo bagiye kubana. Ati “Amahitamo aba ari ayanjye kandi umubyeyi ashyigikira umwana we akurikije uko yiyumva, niba naraberetse umugabo wanjye ntabwo bambwira ngo reka uyu fata uyu.”

Ku bijyanye n’uko urungano rwe rwafashe icyemezo cye, Miss Teta avuga ko amahirwe ari uko atagira inshuti nyinshi cyane cyangwa abantu bamwinjirira mu buzima, akavuga ko nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kwivanga mu mahitamo ye.

Yambikwa ikamba rya Miss Rusizi yavugaga ko afite indoto zo kuzaba Miss Rwanda, ariko indoto ze zisa nk’izihagaze. Gusa ngo yumva ntakizamubuza gukomeza umushinga wo gufasha urubyiruko yamuritse ubwo yiyamamarizaga kuba Miss w’Akarere ka Rusizi.

Tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo Miss Teta azasabwa, bukeye bwa ho tariki 24 WERURWE 2018 basezerane mu idini ya Islam.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umugabo yemerewe namategeko kurongora umukobwa umugore wujuje imyaka yubukure nuburenganzira bwa Casimir gukunda no gushyingiranwa nuwo ashatse bapfa kuba babishaka ibindi namagambo ikirebwa nurukundo namategeko*

gakuba yanditse ku itariki ya: 14-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka