Miss Rukaragata arifuza guhura na Miss Rwanda
Nyampinga w’Akagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro muri Muhanga, arifuza guhura na Miss Rwanda kugira ngo bungurane inama.

Izabayo Marie Grace watowe n’abaturage b’Akagari ka Rukaragata avukamo nka Miss wabo wa 2017, afite imyaka 17 akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri ESSA Birambo mu Karere ka Karongi.
Akora ibikorwa bitandukanye birimo gushishikariza urubyiruko rw’abakobwa kwirinda inda zitateguwe no gufasha abatishoboye. Abikora iyo ari mu biruhuko.
Tariki ya 12 Mata 2017, Miss Rukaragata yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Mudugudu wa Nyarutovu mu gikorwa cyo kuremera umubyeyi utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Yamuragiye Epiphanie.
Bamukoreye ibikorwa bitandukanye birimo kumuhomera inzu, kumubumbira amatafari no gushingirira ibishyimbo.

Miss Rukaragata na bagenzi be bahamya ko bashyize imbere gahunda yo kubaka igihugu kikarushaho kuba cyiza.
Yifuza ko ibikorwa bye byasakara mu gihugu
Ni muri urwo rwego avuga ko ibikorwa bye byari bikwiye gusakara mu gihugu hose kuko hari urubyiruko rwinshi kandi rufite imbaraga zo gukora, by’umwihariko rudategereje ibihembo ahubwo rwiyubakira igihugu.

Miss Rukaragata avuga ko aramutse ahuye na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa nka mukuru we, bashobora kuganira uko babyaza umusaruro urubyiruko rwinshi rudakora, no guharanira kurwanya inda zitateguwe mu rubyiruko rw’abakobwa.
Miss Rukaragata avuga ko kubera amikoro make, atabona itike imugeza i Kigali kujya guhura na Miss Elsa. Avuga ko bishobotse Miss Rwanda yamusura.
Agira ti “Ahaboneka hose kwaba kujya ku musura cyangwa akaza kunsura twaganira ku bibazo byibasiye urubyiruko rw’abakobwa ruterwa inda zitateguwe.”
Miss Rukaragata avuga ko aramutse ahuye na Miss Rwanda baganira ku buryo amarushanwa yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda yajya atangirira mu tugari kuko byafasha abakobwa benshi kwitinyuka no kugira ishyaka ryo kugaragaza ibitekerezo by’abakobwa bo mu cyaro.
Agira ati “Twifuza ko atugaragariza icyo atubikiye nk’abakobwa, nifuza ko yamfasha nanjye nkazagera ikirenge mu cye.”

Miss Rukaragata avuga ko urubyiruko rukuye amaboko mu mufuka rugakora ahanini rufasha abatishoboye, igihugu cyarushaho gutera imbere.
Ibisabwa ngo witabire Miss Rukaragata
Dusabeyezu Eric, utegura amarushanwa ya Miss Rukaragata avuga ko yagize iki gitekerezo mu mwaka wa 2015 kandi agatangira kugishyira mu bikorwa muri 2016.
Yayateguye agamije gufasha urubyiruko by’umwihariko urw’abakobwa kuganira no gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo muri sosiyete.
Dusabeyezu avuga ko ibigenderwaho mbere y’amatora, abakobwa babyifuza bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14-24 biyandikisha.

Bagahabwa amasomo atandukanye harimo no kwirinda agakoko gatera SIDA, kwihangira imirimo n’ajyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.
Nyuma y’aya masomo habaho ibizamini bitangwa ku manota 100, ari nayo atangirirwaho kwemererwa guhatana. Ibyo bizamini byanditse bibarwa ku manota angana 40%.
Mu bindi bigenderwaho, harimo gutorwa n’abitabiriye umuhango ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bifata 30%. Uburanga buhabwa amanota 15% naho kwiyereka bigahabwa 15%.
Andi mafoto ya Miss Rukaragata











Ohereza igitekerezo
|
iki gikorwa cyiza turagishyigikiye,
ahubwo bamufashe vuba ahure na grande soeur we maze murebe NGO areas imihigo.
courage miss rukaragata, crg Eric mukomere
zaho.
njye nshimye miss Rukaragata afite ibikorwa byiza yewe yesa n’imihigo kurusha ba miss b’igihugu ahubwo bose bazajye kwigira i Rukaragata.
Abandi mperuka baduha imishinga yabo ntibayishyire mu bikorwa ngo babuze ababatera inkunga i Rukaragata hari umuterankunga ubayo none miss wabo ari kwesa imihigo pe!
ndabona iby’ ubumiss mwaragize a JOKE!
Cong’s Eric kd komerezaho!!
byiza kbs, ahubwo eric bamushake babandi badutwara amafaranga yubusa abigishe gutegura ibyamacye kandi byiza bitanga umusaruro. mukomerez
Very Good kbs. hari ingingo ifite amanota menshi itavuzwe kandi mbona Eric n’abo bafatanyije barayihaye amanota menshi "kuba utaritukuje". ababana ugereranyije n’aho batuye ni beza rwose
Ndabasuhuje,aba bana ni beza pe bafite ubwiza buri natural kabisa,kandi uyu miss afite nibitekerezo byiza biruta ibyabo tujya dutora mumufashe kabisa azamuke.murakoze
Miss Rukaragata namara kubona ubutumire bwa Miss Rwanda 2017, azamenyeshe mwoherereze tike imuzana ikanamusubizayo. Ni umwana muto kandi ibikorwa yatangiye byo gufatanya n’urubyiruko rw’abakobwa ku mudugudu ni byiza cyane. Nakomereze aho pe.
eric uwo mumiss kabisa mumufashe azahure na miss Rwanda kuko arashoboye so ntazacike intenge kbx courage
Ewaana! Inkuru mudukorera noneho ziranyishe tu! Miss Rukaragata? Mudufashe mumuhuze na Miss Rwanda pe! nawe talent wabona ikuze ntawamenya! Turabakunda cyane!
Miss Rukaragata arasobanutse cyane. Ahubwo bamugenere agatikd ajye kureba mugenzi we Miss Rwanda.
wowww that’s nc ahubwo buri kagali kajye gatora bahurire Ku mirenge naho havemo nka batatu bahurere kukarere batoranyemo batatu barishwanwe kuri province babone kuza kuri National level nibyo bizatwereka commitment kd ntihazemo kata.tx well done
abamisi bikigihe bateye asyi
Nukuri ibikorwa bya Miss Rukaragata nibyiza pe kdi bifite aho bivana urubyiruko naho birigeza ndamushimiye cyane rwse
niba uyu missi Rukaragata afasha abakobwa kubatinyura mukuganira ibijyanye nimyororokere yabo hamwe no kwirinda inda zitateganijwe ndetse no kwirinda agakoko gatera Sida urumva icyo wamugaya ariki koko??
uyu mukobwa Miss w’akagali ka Rukaragata ho mukarere ka Muhanga nintangarugero mubakobwa beshi kdi yerekeanyeko kuba miss runaka bisaba amikoro ahambaye
very good and be blesses to God.