Miss Philippines yegukanye ikamba, Miss Igisabo ntiyaboneka muri 16 ba mbere

Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Earth yaberaga muri Philippines yitabiriwe na Miss Uwase Hirwa Honorine wagiye aserukiye u Rwanda, yegukanwe na Miss Philippines hanyuma Igisabo we ataha amaramasa.

Miss Earth 2017 abaye Karen Ibasco wari uhagarariye Philippines
Miss Earth 2017 abaye Karen Ibasco wari uhagarariye Philippines

Byabaye mu gitaramo gisoza iri rushanwa cyabereye mu murwa mukuru wa Philippines, Manila.

Ni umuhango watangiye ku isaha ya saa mbiri z’ijoro za hariya muri Philippines, ni ukuvuga saa munani za hano mu Rwanda.

Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abantu baturutse impande zose, habanje gutoranywamo abanyampinga 16 ba mbere aribo Miss Thailand, Mis USA, Miss Russia, Miss Tonga, Miss Colombia, Miss Angola, Miss Guatemala, Miss Vietnam, Miss Switzeland, Miss Bosnia & Herzegovina, Miss Australia, Miss Philippines, Miss Venezuela, Miss Netherlands na Miss Cameroon.

Muri aba ba Nyampinga, hongeye gutoranywamo umunani ba mbere aribo Miss Australia, Miss Philippines, Miss Thailand, Miss Venezuela, Miss Colombia, Miss Czech Republic, Miss Netherlands na Miss Russia.

Aba ba Nyampinga nibo babaye Top 4 ari bo Colombia, Australia, Philippines na Russia
Aba ba Nyampinga nibo babaye Top 4 ari bo Colombia, Australia, Philippines na Russia

Muri aba hongeye gutorwamo bane ari nabo bagombaga kuvamo Miss Earth 2017 n’ibisonga bye bitatu.

Abo ni Miss Colombia, Miss Australia, Miss Philippines na Miss Russia. Miss Philippines yegukanye ikamba asimbuye Miss Katherina Espin w’imyaka 23 akaba ari uwo mu gihugu cya Ecuador.

Abakurikiranaga uyu muhango uko wagendaga “Live” kuri facebook, mubitekerezo batangaga wabonaga benshi baha amahirwe Miss Philippines ari nawe byaje kurangira yegukanye insinzi.

Igice cya kabiri cya ba Nyampinga baje muri Top16 harimo Switzeland, Bosnia & Herzegovina, Australia, Philippines, Venezuela, Netherlands na Cameroon
Igice cya kabiri cya ba Nyampinga baje muri Top16 harimo Switzeland, Bosnia & Herzegovina, Australia, Philippines, Venezuela, Netherlands na Cameroon

Ubwo yabazwaga umwanzi wa mbere w’isi yaba azi yasubije agira ati “Umwanzi wa mbere w’isi ntabwo ari imihindagurikire y’ikirere ahubwo nitwe kuko ibi byose ari twe tubigiramo uruhare.”

Miss Earth 2017 abaye Karen Ibasco wari uhagarariye igihugu cya Philippines asimbura kuri uyu mwanya Miss Katherine Espin wo muri Ecuador.

Miss Water (Ushinzwe kuvuganira amazi) yabaye umunya-Colombia, Miss Air (Ushinzwe kuvuganira umwuka) yabaye umunya-Australia naho Miss Fire (ushinzwe kuvuganira umuiro) aba Umurusiya.

Irushanwa rya Miss Earth ni irushanwa ryatangiriye mu gihugu cya Philippines kuva mu 2001 ari naho rikunze kubera inshuro nyinshi cyane.

Ni irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza no guteza imbere ibidukikije, rikaba ari rimwe mu marushanwa y’ubwiza ane ya mbere akomeye ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ngewe ndagira inama aba ba miss bo mu rwanda kwiga kurimba , ukambara ukaberwa , ntekerezako ubwenge ataribwo buhabwa agaciro gusa, ahubwo no gusa neza bigira umumaro , so , ntitwanze umuco wacu ariko igihe ugiye mumarushanwa mpuza mahanga bivuzeko uba warangije kwakira amabwiriza agenga irushanwa , uba ugomba kwambara ibisabwa suko uba wataye umuco ahubwo biba biri ngombwa kuko uri mu irushanwa , aha ndavuga mugihe cyo kwambara pickni. ubundi abajyanama mujyana babamarira iki? nugu spending gusa ntakibajyanye ?intego aba ari ugutsinda !!1

alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka