Miss na Mister KIM 2012 bazatorwa tariki 01/06/2012 kuri Sport View Hotel

Kuri uyu wa gatanu tariki 01/06/2012 kuri Sport View hazabera ibirori byo gutora Nyampinga na Rudasumbwa (Miss and Mister) bo muri kaminuza ya KIM bikaba bizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni ku nshuro ya kabiri batoye Miss KIM ariko azaba ari inshuro ya mbere bazaba batoye Rudasumbwa (Mister); Nk’uko bitangazwa na Prince Kid uri gutegura ibi birori.

Prince Kid ni umuhanzi akaba kandi ahagarariye sosiyete yitwa Rwanda Inspiration Back Up Ltd (R.I.B Ltd) isanzwe itegura ibikorwa bya ba Nyampinga.

Ibirori nk’ibi byaherukaga muri KIM (Kigali Institute of Management) ubwo batoraga Miss KIM wa mbere ariwe Umutesi Angelique tariki 04/09/2009.

Bigaragara ko hari hashize igihe kirekire badatora undi Nyampinga kandi bimenyerewe ubundi ko Nyampinga atorwa buri mwaka.

Umutesi Angelique wabaye Miss wa mbere wa KIM.
Umutesi Angelique wabaye Miss wa mbere wa KIM.

Abiyamamarije ku mwanya wa Nyampinga (Miss) harimo : Dusabe Maimuna w’imyaka 23, Ntarindwa Claudine w’imyaka 22, Sindayihebura Yvone w’imyaka 19, Umutesi Diane w’imyaka 20, Umutesi Grace w’imyaka 20 n’Uwera Octavienne w’imyaka 20.

Abiyamamarije ku mwanya wa Rudasumbwa (Mister) harimo : Rwigema Serge w’imyaka 21, Rurasira Frank w’imyaka 23, Muvunyi Yves w’imyaka 21, Muvunyi Pierre w’imyaka 19, Butoyi Yannick w’imyaka 23 na Bufindi Isaac w’imyaka 21.

Abahanzi nyarwanda bazitabira ibi birori harimo King James, Allioni, Knowless na Urban Boys, bakaba aribo bahanzi bakuru bazaririmba muri ibi birori.

Kwinjira muri ibyo birori ni amafranga 5000 mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 1000 ahasigaye hose.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka