Miss Mutoni yabaye igisonga cya mbere muri Miss Heritage Global
Nyampinga w’Umuco mu Rwanda, Mutoni Jane yegukanye umwanya w’igisonga cya mbere mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’Umuco ku isi yabereye muri Afurika y’epfo.

Yegukanye uwo mwanya mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku itariki 18 Gashyantare 2017.
Umufaransakazi ufite imyaka 20, Miss Theodora Marais niwe wegukanye iryo rushanwa yambikwa ikamba rya w’Umurage ku si (Miss Heritage Global) akaba ari nawe mufaransakazi wa mbere wegukanye iri kamba.
Naho Nyampinga w’Umurage wari uhagarariye Afurika y’Epfo ari nayo itegura iki gikorwa, yegukana umwanya wa kane.
Miss Mutoni Jane yitabiriye ayo marushanwa nyuma yuko yagombaga kuyajyamo mu mpera za 2016 ariko bigahinduka ku munota wa nyuma yaramaze kwitegura, ubwo iri rushanwa ryahindurirwaga itariki.
Yahuye n’izindi mbogamizi bituma agera muri Afurika y’Epfo nyuma y’abandi kuko yatinze kubona ibyangombwa by’urugendo.

Nubwo ibi byose byamubaye, ntibyamuciye intege kuko amaze kugerayo yashoboye kwitwara neza bimuviramo kwegukana umwanya w’igisonga cya mbere.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 28 byo ku isi. Umwaka ushize, u Rwanda rwari rwahagarariwe na Miss Bagwire Keza Joannah wegukanye umwanya wa kane ku isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|