Miss Linda agiye kwitabira irushanwa ry’ubwiza rizira Bikini

Umutoniwase Linda, igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017 ari kwitegura kujya guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya "Miss University Africa".

Miss Linda ari guhatanira ikamba rya Miss University Africa
Miss Linda ari guhatanira ikamba rya Miss University Africa

Biteganijwe ko Miss Linda azagera muri Nigeria, ahazabera iryo rushanwa, ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017. Uwegukanye ikamba azatangazwa ku itariki ya 02 Ukuboza 2017.

Muri iryo rushanwa, Miss Linda azaba ahatanira ikamba na ba Nyampinga 52 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Iryo rushanwa ry’ubwiza rya “Miss University Africa” ryatangiye mu mwaka wa 2010, ryaherukaga kwitabirwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Miss Rwanda Mutesi Aurore niwe waryitabiriye.

Kuva ryatangira icyo rigamije ni uguteza imbere ubumwe bw’abanyeshuri bo muri Afurika, guteza imbere umuco, uburezi, kongerera ubushobozi urubyiruko no guca imyambarire idakwiye mu banyeshuri no mu rubyiruko.

Miss Linda yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017
Miss Linda yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017

Mu gihe mu marushanwa atandukanye y’ubwiza abera ku isi usanga abayitabira bategekwa kwambara Bikini kugira ngo babone amanota y’ubwiza bw’umubiri, mu irushanwa rya “Miss University Africa” ho Bikini ifatwa nk’ikizira.

Ni nayo mpamvu abaryitabira badashobora kwambara uwo mwambaro ugaragaza imiterere y’uyambaye.

Uwitabira iryo rushanwa agomba kuba ari umunyeshuri muri kanimuza, afite uburebure buri hejuru ya metero imwe na santimetero 65.

Utsindiye iryo kamba aba ambasaderi w’abanyeshuri bo ku mugabane wa Afurika akabakorera ubuvugizi kugira ngo uburezi bwabo burusheho gutera imbere.

Miss Linda biteganyijwe ko azagera muri Nigeria ahazabera "Miss University Africa" ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017
Miss Linda biteganyijwe ko azagera muri Nigeria ahazabera "Miss University Africa" ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017

Hari amakuru avuga ko utsindiye iryo kamba ahabwa igihembo cy’imodoka nshya n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 50, abarirwa muri miliyoni 42RWf.

Guha amahirwe Miss Linda kugira ngo yegukane ikamba rya “Miss University Africa” ni ukujya ku rukuta rwa Instagram ya “Miss University Africa” ubundi ugakanda “Like” ku ifoto ya Miss Linda. Ubwo uraba umutoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka