Miss Iradukunda Elsa aheruka umukunzi w’umuhungu yiga mu kiburamwaka (Video)

Kuri ubu abantu batandukanye iyo bumvise izina Iradukunda Elsa nta kindi bahita batekereza uretse Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa ahamya ko mu mikurire ye nta mukunzi w'umuhungu yigize agira
Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa ahamya ko mu mikurire ye nta mukunzi w’umuhungu yigize agira

Miss Iradukunda Elsa yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017.

Tariki ya 28 Gashyantare 2017, ubwo Kigali Today yamusuraga aho atuye n’umuryango we i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, yatangaje byinshi bitandukanye ku buzima bwe, mbere y’uko yambikwa ikamba na nyuma yo kuryambara.

Mu ikanzu y’igitenge igera hejuru y’amavi, yambaye n’inkweto ngufi zidafunze, zimwe bakunze kwita “Masayi”, n’imisatsi miremire yayifungiye inyuma, yakiranye urugwiro abanyamakuru ba Kigali Today mu gipangu cy’iwabo gifite isuku, kirimo inzu nziza ifite ubusitani bunogeye ijisho, gifite n’ahabugenewe haparikwa imodoka.

Ni umukobwa urangwa n’urwenya no gusetsa, ufite igara rito ariko ushinguye. Ahamya ko ku myaka ye 18 y’amavuko, aheruka ibijyanye no gukundana n’umuhungu yiga mu kiburamwaka.

Avuga ko na n’ubu nta muhugu afite bakundana ndetse ngo nta n’uwo ateganya kugira vuba. Byamugora kuvuga umuhungu yumva yakunda kuko ngo bitamushishikaje n’ubwo agira inshuti zisanzwe z’abahungu.

Agira ati “ Oya (nta muhungu mfite dukundana)! (Mperuka) Mu kiburamwaka kwa kundi mwarimu akwicaranya n’umwana (w’umuhungu) ukumva ko ari inshuti yawe kandi atari byo ari uko mwarimu yashatse kubicaranya.

Sinigeze mfata uwo mwanya (wo gukundana) gusa nkunda abantu bose! Iyo abahungu bageragezaga kuntereta nahitaga mbihindura urwenya bityo bikarangirira aho kuko niko nari nitereye.”

Akenshi usanga abakobwa bari mu kigero cy’imyaka nk’iya Miss Elsa baba bafite abasore bakundana bitewe n’imyaka baba bagezemo. Ariko we nk’uko abitangaza, ntawe afite.

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa ari mu rugo iwabo iruhande rw'imodoka yahembwe nyuma yo kwambikwa ikamba
Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa ari mu rugo iwabo iruhande rw’imodoka yahembwe nyuma yo kwambikwa ikamba

Ibi kandi byemezwa n’umuzamu ucunga umutekano w’iwabo. Yatangarije Kigali Today ko amaze imyaka ibiri ahakora kandi ko atarabona umuhungu umusura.

Agira ati “Muri uru rugo bakunda gusenga cyane! Ibi barabisengeye, uyu ni umukobwa w’imico myiza rwose kandi ni mwiza, muzi ko imyaka maze hano ntarabona hari umuhungu umusura!”

Uyu muzamu akomeza avuga ko mbere y’umunsi umwe ngo hatorwe Miss Rwanda 2017, abo mu muryango wa Miss Elsa baraye basenga.

Ikindi ni uko Miss Elsa avuga ko kuba hari abakobwa cyangwa abahungu bashobora gukora imibonano mpuzabitsina ntawe acira urubanza.

Agira ati “N’ubwo ndi umukiristu nta muntu nacira urubanza, buri wese afite uko abyumva”.

Kuva akiri muto bamwitaga Miss

Akomeza avuga ko mu buzima bwe yakuze yumva ko azaba Miss Rwanda, birangira akabije inzozi ze.

Agira ati “Nakuze mfite inzozi zo kuzaba Miss Rwanda, nkura nkurikirana ndeba uko bigenda, nakundaga kwigana intambuko yabo, iwacu banyitaga Miss birangira nkabije inzozi zanjye nambaye ikamba.”

Abo mu muryango we barimo nyinawabo bemeza ko Miss Elsa bari baramuhaye akazina ka Miss kubera uburyo yari ateye.

Burya ngo si na Miss Elsa wiyandikishije mu marushanwa ya Miss Rwanda ngo ahubwo yandikishijwe na mukuru we.

Miss Iradukunda Elsa amashuri abanza yayize mu ishuri rya “Le petit Prince”. Umwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri yisumbuye yawize muri Uganda.

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa avuga ko yakuze yumva azaba Miss Rwanda
Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa avuga ko yakuze yumva azaba Miss Rwanda

Guhera mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kugeza arangije, yize mu ishuri rya King David. Muri iryo shuri niho na Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yize.

Kuba barize ku ishuri rimwe, Miss Elsa avuga ko byatumye ashobora kumukurikirana. Ariko ngo kuba Miss Rwanda ntawe yavuga ko yabikomoyeho uretse kuba ngo zari inzozi ze.

Yatunguwe no kwisanga ahantu henshi bamuvuga

Miss Elsa avuga ko umunsi ukurikira uwo yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda, yatunguwe no kwisanga mu binyamakuru bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga no kuri za televiziyo zitandukanye.

Ati “Natunguwe cyane no kubona ahantu hose mpari mu binyamakuru byose, gusa hari n’ibibi nabonye nko kuvuga ko natanze ruswa ngo ntorwe ndetse ko nikoroze (kwitukuza), bishoboka bite ko abantu bakuvuga utaranamara icyumweru!”

Akomeza avuga ko umushinga we ushingiye ku kuzamura ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) azakora uko ashoboye akawushyira mu bikorwa.

Avuga ko azasura inganda nyinshi zikorera mu Rwanda hanyuma agafata iya mbere mu kwereka Abanyarwanda uburyo ibikorerwa mu Rwanda bifite agaciro no kwerekana ko bikoranywe ubuhanga kurusha ibiva mu mahanga.

Mu rugo kwa Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa
Mu rugo kwa Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa

Kubera izo nshingano zose zimutegereje muri 2017, byatumye afata umwanzuro ko muri uwo mwaka atazajya kwiga. Yizeza Abanyarwanda ko ibyo yiyemeje byose azabikora, agasaba ababishoboye kuzamushyigikira.

Ni nde muntu afata nk’icyitegererezo?

Miss Iradukunda Elsa avuga ko Madame Jeannette Kagame ariwe afata nk’umuntu w’icyitegererezo kuko afasha abana b’abakobwa cyane bigatuma bitinyuka bakumva ko bashoboye.

Ati “Ni we mfataho icyitegererezo mu buzima bwanjye. Yaduhaye kumva ko dushoboye kandi ko turamutse dukoze twagera kuri byinshi.

Wenda iyo atatuba hafi nshobora no kuba ntarabaye Miss Rwanda, abantu bose babaye nkawe u Rwanda rwaba ari nta makemwa.”

Miss Iradukunda ngo aramutse ahuye na Madame Jeannette Kagame yamushimira ku bw’inama ze zatumye aba Miss Rwanda.

Miss Iradukunda Elsa akunda iki mu buzika busanzwe?

Miss Elsa avuga ko akunda koga cyane ku buryo yabikoraga nibura kane mu cyumweru, ibiryo akunda kurya cyane ni inyama. Akunda kandi kwambara amapantaro n’inkweto ndende.

Ati “Hari inshuti zanjye twahuraga kenshi zishobora kuzabona byarahindutse wenda bakavuga ko nabiciyeho kuko nabaye Miss, nyamara ubu ubuzima burahinduka, byumvikane ubu nabaye ’public figure.”

Akomeza avuga ko atazi iby’umupira w’amaguru. Gusa ariko ngo yumvise bavuga Amavubi. Nta yindi kipe y’umupira w’amaguru yigeze yumva uretse rimwe yumvise bavuga ko hari ikipe yitwa APR FC ikunda gutsinda.

Reba ikiganiro cyihariye Kigali Today yagiranye na Miss Rwanda 2017:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Azagire Ishya N`ihirwe Muri Gahunda Ze.

José Marley yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Ko mutamubajije icyo akunda kurya? Kuko arabikeneye cyane, murabona Ko ananutse cyane!!!

Az yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

uwo mukobwa ndabona ashoboye.

mukotanyi appolinaire yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Reka dutegeraze tuzabireba mwese muzi ibintu biba kuri banyampinga bose kwisi ubwo rero sinzi niba abarusha ubwenge cyangwa kufata ntago bizatinda

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka