Miss Igisabo n’abo bahatana muri Miss Earth bakorewe ibirori by’ikaze (Amafoto)
Ba Nyampinga 78 bitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017, barimo na Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi ku izina rya “Igisabo” bakorewe ibirori byo kubakira mu gihugu cya Philippines.

Ibyo birori byabereye ahitwa Carousel Garden mu Mujyi wa Mandaluyong, ku wa mbere tariki ya 09 Ukwakira 2017.
Umukinnyi wa Filime Steven Seagal nawe yitabiriye ibyo birori. Uwo mukinnyi wa Filime niwe wa mbere wagaragaje ubushake bwo kurengera ibidukikije, anabishishikariza abantu abinyujije muri filime yakinnye zirimo “On Deadly Ground”.
Ibyo birori by’ikaze bibanziriza ibindi bikorwa abahatanira ikamba rya Miss Earth 2017 bazakora.
Mu byumweru bigera kuri bine bazamara muri iryo rushanwa bazakora ibikorwa bitatu by’ibanze birimo kureba ubwiza bw’ikimero, kureba ubwiza bwo mu maso n’ikiganiro n’abanyamakuru.


Irushanwa rya Miss Earth rifite intego yo kwifashisha abo ba Nyampinga mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Iry’uyu mwaka rifite intego yo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Miss Earth ni ryo rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rifite intego yo kurengera ibidukikije. Biteganijwe ko iryo muri 2017 rizasozwa ku itariki ya 04 Ukwakira 2017, ari nabwo hazamenyekana uwegukanye ikamba.












































































Ohereza igitekerezo
|