Miss Elsa yatangiye urugamba rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Amafoto)
Nyampinga Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ahereye Iburasirazuba muri Rutsiro.

Tariki ya 28 Werurwe 2017, nibwo yageze mu Karere ka Rutsiro asura urubyiruko rufite uruganda rwitwa New Vision rukora inkweto, imikandara, amasakoshi n’ibindi.
Yazengurukijwe aho rukorera anerekwa ibintu bitandukanye rukora. Ibyo byatumye agura inkweto z’abakobwa zikorwa n’urwo rugonda. Yijeje urwo rubyiruko ubufatanye no gukomeza kubakorera ubuvugizi.
Miss Elsa kandi yaganiriye n’abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri kiri mu murenge wa Boneza, mbere yuko bajya mu biruhuko.

Yabahamagariye gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura aho bari hose. Ababwira ko kandi ibirihuko ari umwanya mwiza wo gufasha ababyeyi aho kuzerera.
Nyuma y’uruzinduko rwe muri Rutsiro, Nyampinga Iradukunda Elsa arakomereza mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Werurwe 2017.











Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|