Miss Elsa yageze mu Bushinwa ahagiye kubera Miss World 2017 (Amafoto)
Nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda yari amaze mu Burayi amenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda,kuri ubu ari mu Bushinwa.

Ari mu Bushinwa aho agiye kwitabira irushanwa rya Miss World 2017. Akaba yageze mu Mujyi wa Guangzhou muri icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ukwakira 2017.
Akigera muri uwo mujyi yakiriwe n’abategura iryo rushanwa, nyuma ahita yerekeza kuri Hotel Oasis O. City Hotel (izwi ku izina rya Black Forest) iri mu Mujyi wa Shenzhen.
Muri uwo mujyi kimwe n’abandi ba Nyampinga bahatanira Miss World 2017 bazahamara iminsi mike mbere y’uko berekeza no mu yindi mijyi igize Ubushinwa.
Ba Nyampinga bagera ku 130 bagomba kwitabira Miss World 2017, benshi muri bo bamaze kuhagera.

Guha amahirwe Miss Elsa biri gukorerwa ku rubuga rwa Facebook rwa Miss World ndetse no kuri porogaramu ya terefone (Application) ya Mobistar.
Ushaka guha amahirwe Miss Elsa kandi yajya ku ruguba rwa Interneti rwa Miss World agakurikiza amabwiriza.
Itariki yo gutangaza Miss World 2017 ni 18 Ugushyingo 2017 mu Mujyi wa Sanya muri sale yitwa Sanya City Arena guhera saa moya n’igice z’ijoro ku masaha yo mu Bushinwa.
Miss Elsa avuga ko agiye mu irushanwa rya Miss World 2017 yiteguye guhagararira igihugu cye neza.



Ohereza igitekerezo
|
Imana yamuhaye ubwiza ahasigaye niwe uzaha agaciro ubwiza bwe
Imana imushoboze, kandi umuhe ubwenge budasanzwe,igikundiro no kubarusha bose. amen
i wish u sucess our priority