Miss Elsa na bagenzi be bakiriwe nk’abamikazi mu mujyi wa Sanya (Amafoto)

Miss Rwanda, Elsa Iradukunda na bagenzi bahatana muri Miss World 2017 bageze mu mujyi wa Sanya ahagomba kubera icyiciro cya nyuma cy’iryo rushanwa.

Miss Elsa yari yambaye ikanzu idoze mu gitenge
Miss Elsa yari yambaye ikanzu idoze mu gitenge

Ku itariki ya 07 Ugushyingo 2017 nibwo bakiriwe muri uwo mujyi nyuma y’ibyumweru hafi bitatu bageze mu Bushinwa.

Miss Elsa yageze mu Bushinwa ku itariki ya 20 Ukwakira 2017. Yahasanze abandi ba Nyampinga barenga 100 bakirwa n’abashinzwe gutegura Miss World 2017.

Batemberejwe ahantu hatandukanye mu Bushinwa ndetse banagabanywa mu matsinda atatu ahabwa amabara ariyo umutuku, umuhondo n’ubururu. Miss Elsa ari umutsinda ryambara ubururu.

Abo bose kandi banabagabanyijemo amatsinda abarirwa muri 20 rimwe ririmo ba Nyampnga batandatu.

Miss Elsa ari mu itsinda rya 14. Ari kumwe na bandi ba Nyampinga bo mu bihugu bya Poland, Sweden, Seychelles, Venezuela na Montenegro.

Miss Elsa na bagenzi be bari bambaye indabo mu mutwe no mu ijosi
Miss Elsa na bagenzi be bari bambaye indabo mu mutwe no mu ijosi

Buri tsinda muri ayo 20 rigira igihe cyo gukora irushanwa ryiswe “Head to Head Challenge”, aho ba Nyampinga barushanwa gusubiza ibibazo bitandukanye ubundi ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bakabatora.

Abazatsinda muri ayo matsinda bazahita bajya muri ba Nyampinga 40 ba mbere bazarushanwa kuri “final” mu birori bizatangarizwamo uwegukanye ikamba rya Miss World 2017.

Gutora Miss Elsa ni ukujya kuri Facebook, Instagram no kuri Mobistar cyangwa ku rubuga rwa interineti rwa Miss World ugakora “like” ahari Miss Elsa Iradukunda.

Abantu bari benshi ku mihanda baje kureba ba Nyampinga bahatanira ikamba rya Miss World 2017
Abantu bari benshi ku mihanda baje kureba ba Nyampinga bahatanira ikamba rya Miss World 2017
Miss Elsa na bagenzi be biyerekanye mu mujyi wa Sanya bagendera mu modoka zihenze
Miss Elsa na bagenzi be biyerekanye mu mujyi wa Sanya bagendera mu modoka zihenze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashimira abantu Bose. bafite uruhare muguhesha umukobwa wacu ikamba mureke tumushyikire twereka amahanga ko dushoboye mungeri zose

igeno yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka