Miss Earth: Reba Miss Igisabo arata ubwiza bw’Abanyarwandakazi (Video)

Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Igisabo, uhagarariye u Rwanda muri irushanwa ry’ubwiza rya “Miss Earth 2017” yagaragarije abaryitabiriye uburyo Abanyarwandakazi ari beza.

Miss Igisabo ahagarariiye u Rwanda muri Miss Earth 2017
Miss Igisabo ahagarariiye u Rwanda muri Miss Earth 2017

Yabitangaje ubwo bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017 bakoraga irushanwa ryo kugaragaza impano bafite, ku wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017.

Muri uwo muhango wabaye mu masaha y’umugoroba, ku isaha yo muri Philippines ahabera iryo rushanwa, abarushanwa berekanye impano bafite zirimo kuririmba, kubyina no gushushanya.

Mbere yuko iryo rushanwa rirangira, babanje guhamgara bamwe muri Banyampinga batarushanyijwe barimo na Miss Igisabo, kugira ngo bavuge imyirondoro yabo.

Miss Igisabo ubwo yagerwagaho, yeretse abari aho uburyo u Rwanda ari igihugu cyiza gifite abagore n’abakobwa beza.

Yagize ati “Ndi hano mpagarariye u Rwanda, igihugu cy’imisozi igihumbi, gicumbikiye ingagi, igihugu cy’abagore beza bateye nk’ibisabo (Curvy Women).”

Nyuma yo kuvuga ibyo abitabiriye ibyo birori bakomye mu mashyi maze Miss Igisabo asubira mu rwambariro.

Miss Igisabo yitabiriye Miss Earth kuva ku itariki ya 07 Ukwakira 2017. Biteganyijwe ko iryo rushanwa rizasozwa ku itariki 04 Ukwakira 2017, ari nabwo hazamenyekana uwegukanye ikamba.

Abari muri iryo rushanwa buri munsi bakora ibikorwa bitandukanye birimo kwiyereka no gusura ahantu hatandukanye mu gihugu cya Philippines.

Miss Igisabo muri Miss Earth yaratiye amahanga uburyo Abanyarwandakazi ari beza
Miss Igisabo muri Miss Earth yaratiye amahanga uburyo Abanyarwandakazi ari beza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

UMUKOBWA WACU TURAMUSHYIKIYE , IMANA IKOMEZE KUMUJYA IMBERE ,KUKO ICYO NAMUKUNDIYE YAGIYE ARI UMUNYARWANDAKAZI ,AGEZEYO AKOMEZA KUBAWE , KUKO UMUCO NA KIRAZIRA YATOJWE YAKOMEJE KUBISHYIRA IMBERE,
TSINDA MUKOBWA NYAMPINGA WACU TURAGUSHYIGIKIYE......................

Niyodusenga vianney yanditse ku itariki ya: 17-10-2017  →  Musubize

Ntawamusimbura ubucuti?

baganineza yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

NADUHAGARARE NEZA

JOECOLE yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

Miss Igisabo Kabisa Amahirwe Masa Kandi Akomeze Aheshe U Rwanda Ishema! Erega Yongereho Ko Ducumbikiye N’isuku Ko Ariho Byose Tubikura Tubikesha Umusaza

Irandengeye Gilbert yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

.

*_REKA TUREBE AKAMARO KO KURYA UBUNYOBWA KU BUZIMA BWA MUNTU_*

Imwe mu mimaro y’ubunyobwa mu mubiri

*_1. Ubunyobwa ni bwiza ku buzima bw’imyororokere_*

Ubunyobwa ni bwiza cyane cyane ku bagore batwite kubera Vitamini B (Aside folike) ibubonekamo.

Ubushakashatsi bwagiye bwerekana ko abagore nibura bafata mikorogarama 400 ku munsi mu gihe batwite, baba bafite amahirwe yo kubyara abana bafite ubwonko bukora neza.

Umugore urya ubunyobwa ubushakashatsi bwerekanye ko aba afite amahirwe 70 % yo kubyara umwana udafite ibibazo by’ubwonko.

*_2. Burwanya kwiheba(agahinda gakabije)_*

Kubera aside ya Tryptophan irimo umusemburo witwa Serotonin urwanya kwiheba mu mubiri, iyo umuntu atangiye kugira agahinda mu mubiri, uwo musemburo urarekurwa ari mwinshi.

*_3. Ubushobozi ku bwo kwibuka cyane_*

Kubera ya Vitamini B twabonye haruguru iboneka mu bunyobwa kandi ikaba ifite uruhare mu mikorere myiza y’ubwonko, umuntu urya ubunyobwa cyane agira ubwonko butibagirwa ugereranyije n’abataburya.

*_4. Kuringaniza isukari mu mubiri_*

Ubunyobwa bubonekamo intungamubiri ya Manganeze ifite ubushobozi bwo kugabanya ibinure mu mubiri, no kugabanya isukari mu mubiri igihe yabaye nyinshi.

Reposted & *Dr. P. Mupenzi Mwiza*

Group *_Ubuzima-Ubuvuzi-Inama_*

.

T yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Isi yararangiye koko. Ubwo abazungu barababeshye imari mwari kuzahavabagabo banyu mugiye kwirirwa muyisesagura. Hanyuma ngovingo zirasenyuka. Zabuzwa niki se kuva abakobwa bakiri bato bakangurirwa uburaya?

virgil yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Ubu si uburaya munyarwanda. Wabonye atega se?
Kurikira neza gahunda Gisabo yagiyemo....

Akamo yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

umbaye kure,
ngo ni iterambere ra !
tuzaba tureba !

set yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka