Miss Earth: Kuki Miss Igisabo n’abo bahatana biyerekanye bapfutse mu maso?

Abitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth 2017 riri kubera muri Philippines bakoze igikorwa cyo kwiyerekana harebwa ubwiza n’imiterere y’umubiri wabo.

Abahatana muri Miss Earth 2017 biyerekanye bapfutse mu maso
Abahatana muri Miss Earth 2017 biyerekanye bapfutse mu maso

Muri icyo gikorwa cyabaye ku itariki 18 Ukwakira 2017, abahatanira ikamba rya Miss Earth 2017 barimo na Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Igisabo", biyerekanye imbere y’abakemurampaka bambaye “Bikini” z’umweru ariko bipfutse agatambaro k’umweru mu maso.

Babikoze mu gikorwa cyiswe “Figure and Form Prejudging Round” aho abakemurampaka barebaga ubwiza n’imiterere y’umubiri w’abo ba Nyampinga.

Ababonye abo ba Nyampinga biyereka bipfuse mu maso bibajije impamvu yabyo kuko bitamenyerewe.

Muri uyu mwaka wa 2017, ubwo buryo bwo kwiyereka bwatangijwe bwa mbere muri Miss Philippines Earth 2017. Icyo gihe abantu batandukanye barabinenze bavuga ko ari ugutesha agaciro ba Nyampinga.

Abategura Miss Earth ari nabo bategura Miss Philippines Earth basobanura ko kwiyerekana kwa ba Nyampinga bipfutse mu maso bituma abagize akanama nkemurampaka batagira amarangamutima mu kubaha amanota.

Miss Igisabo n'abo bahatana muri Miss Earth nyuma yo kwiyerekana bakuyemo agatambaro kari kabapfutse mu maso
Miss Igisabo n’abo bahatana muri Miss Earth nyuma yo kwiyerekana bakuyemo agatambaro kari kabapfutse mu maso

Bakomeza bavuga ko ikiba kigamijwe muri icyo gikorwa ari ukureba ubwiza n’imiterere y’umubiri wa ba Nyampinga gusa.

Baramutse biyerekanye mu maso hadapfutse ngo bashobora kurangaza abakemurampaka bagatanga amanota babogamye.

Icyo gikorwa ni kimwe mu bikorwa bitatu abahatana muri Miss Earth 2017 bagomba gukora kugira ngo harebwe uzegukana ikamba. Ibindi bazakora birimo kureba ubwiza bw’isura no kureba ubwenge bw’abo bahatana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

jew mfatanije na Jonase Nshimiyimana na FAIDA MUBISUBIZO BYABO ibyo bavuze ndabishigikiye 100%

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Bonne chance kuri Miss uhagarariye URWANDA,yerekanye ko abanyarwandakazi bafite umuco wihariye,courage!

Onesphore DUSENGEMUNGU yanditse ku itariki ya: 20-10-2017  →  Musubize

kabisa kwambara ubusa umuco wacu nyarwanda ntubyemera ni yoyatsindwa ntacyo ariko adataye agaciro.

jonas nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 20-10-2017  →  Musubize

tumuri nyuma miss rwanda babiteguyeneza kandi imana imufashe turikume kbx

nsengumukiza damiane. yanditse ku itariki ya: 20-10-2017  →  Musubize

Nkunze kowanditse imana kuko iyi ’ntabwo ari Imana nyiribiremwa Data wa twese

faida yanditse ku itariki ya: 20-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka