Miss Doriane na Colombe bazamurikira amahanga imyenda ikorerwa mu Rwanda

Abategura Kigali Fashion Week yaje guhinduka Kigali International Fashion Week batangaza ko igiye kujya ibera no hanze y’igihugu ikamurikira isi ibikorerwa mu Rwanda.

Dieudonne Ntasinzira (ibumoso) na John Bunyeshuri (hagati) mu kiganiro n'abanyamakuru
Dieudonne Ntasinzira (ibumoso) na John Bunyeshuri (hagati) mu kiganiro n’abanyamakuru

Ku ikubitiro, ibirori byo kumurika imideli byiswe “Kigali International Fashion Week” bizabera i Burayi mu Budage, Ubuholandi n’Ububiligi. Ibyo birori bizatangira muri Mutarama 2018.

Kuva ku itariki ya 12 kugera kuya 14 Mutarama 2018 bizabera i Berlin mu Budage; ku wa 26 kugera ku wa 28 Mutarama 2018 bibere i Amsterdam mu Buholandi naho kuva ku wa 19 kugera ku wa 25 Werurwe 2018 bibere i Buruseli mu Bubiligi.

Bamwe mu banyamideli bazamurika imyambaro ikorerwa mu Rwanda harimo Colombe Akiwacu wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014 uba mu Bufaransa na Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2015 kuri ubu ubarizwa muri Canada.

Miss Doriane Kundwa ari mu bazamurikira abanyaburayi ibikorerwa mu Rwanda
Miss Doriane Kundwa ari mu bazamurikira abanyaburayi ibikorerwa mu Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru, John Bunyeshuri umuyobozi wa Kigali Fashion Week itegura icyo gikorwa atangaza ko azaba ari umwanya mwiza wo kwereka amahanga n’isi muri rusange ko Abanyarwanda nabo bashoboye.

Agira ati “Nk’uko twambara Gucci, Nike n’indi myenda tukumva turabyishimiye cyane, kuki abanyamahanga nabo batakwambara amashati n’imyenda byanditseho “Made in Rwanda?”

Dieudonne Ntasinzira umuyobozi wa BerexInvest Corporation ikorera mu Bubiligi, umufatanyabikorwa mukuru wa Kigali International Fashion Week, avuga ko abanyarwanda bifuza kumurika ibyo bakora babegera bagakorana.

Miss Colombe Akiwacu nawe azamurika imideli muri Kigali International Fashion Week
Miss Colombe Akiwacu nawe azamurika imideli muri Kigali International Fashion Week

Bakomeza bavuga ko icyo gikorwa nikigenda neza i Burayi, mu myaka itaha bazanakigeza no muri Amerika, Aziya n’ahandi.

Daddy de Maximo, umunyamideli uw’umunyarwanda maze uba mu Burayi niwe uri gufasha icyo gikorwa mu guhitamo abanyamideli babizobereyemo cyane cyane b’Abanyarwanda bari ku mugabane w’Uburayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza ko bazakora iyo Fashion Show.Ariko nizere ko Miss Rwanda 2014,Akiwacu Lacolombe atazambara ubusa nkuko abigenza muli Fashion Show muli France.Nyampinga w’u Rwanda,mu muco wacu,bivuga umukobwa ntanga rugero.Witonda,utiyandarika,utambara ubusa,etc...Byagaragaye ko kuba Miss Rwanda,byabaye icyambu cyo kuba umu STAR gusa.
Noneho bikajyana mu kwiyandarika kuko bamwe mu bigeze kuba Miss Rwanda bagera hanze bakabyara.Ibi ntabwo bibabaza abanyarwanda gusa,ahubwo bibabaza imana cyane kuko yanga ubusambanyi.

Hitimana Jack yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

ni byiza cyane Daddy vugana nabo bana maze natwe twongere tuzamure ibendera ariko muduhereho totonto na Montreal hanyuma USA nyuma

kay yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka