Miss Aurore Kayibanda agiye kongera gukora ubukwe
Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, agiye kongera gukorera ubukwe.
Mu butumire yashyize ahagaragara bugaragaza ko Miss Aurore agiye gukora ubukwe na Gatera Jacques baherutse gusezeranira imbere y’amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Aurore Kayibanda yashyizeho ubutumire bugaragaza ko azakora ubukwe tariki 15 Kanama 2024 ariko avuga ko ubutumire bugaragaza aho azasezeranira na gahunda yose y’ubukwe izasohoka vuba.
Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta n’uyu mugabo bitegura kurushinga mu ntangiriro za 2023 bakaba barasezeranye imbere y’amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibirori bye byo gusezerana mu mategeko byitabiriwe n’ibyamamare birimo Itsinda rya Charly & Nina, Cedru utunganya amashusho, Lionel ukina Basketball, Bad Rama, Ernesto Ugeziwe n’abandi.
Icyo gihe ninaho hahise hamenyekana amakuru ko ibirori bya Miss mutesi Aurore byo gusaba no gukwa hamwe no gusezerana imbere y’Imana gusezerana imbere y’Imana bizabera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka wa 2024.
Nyampinga w’u Rwanda 2012 Kayibanda Aurore ari mu rukundo rushya, nyuma yo gutandukana na Mbabazi Egide bari barasezeranye imbere y’amategeko.
Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide.
Icyo gihe ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire kuko akenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, barebana akana ko mu jisho ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.
Ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana.
Egide yambikiye Miss Mutesi Aurore impeta y’urukundo muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.
Aba bombi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.
Muri Gashyantare 2021 nibwo Kayibanda yemeje ko yatandukanye n’uwari umugabo we, Mbabazi Egide.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|