Mico The Best n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzi nyarwanda Turatsinze Prosper wamamaye ku izina rya Mico The Best n’umukunzi we Clarisse, basezeranye imbere y’amategeko tariki 19 Kanama 2021 biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bakaba bari baherekejwe n’abantu bacye barimo inshuti n’abo mu miryango yabo.

Tariki 4 Nyakanga 2021, nibwo Mico The Best yatangaje ko yambitse impeta uwo bitegura kurushinga.

Icyo gihe mu magambo y’urukundo yagize ati “Reka tubane mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwacu guhera uyu munsi. Kuva bwa mbere tugihura nahise menya ko nzashaka kubana nawe ibihe byose, urakoze kunyemerera”.

Ibi yabyanditse ku mafoto ubwo yari ateye ivi asaba umukunzi we ko yakwemera kumubera umugore.

Mico yiyongereye ku bandi bahanzi basabye abakunzi babo ko bababera abagore n’abamaze igihe gito babanye, barimo Meddy, Emmy, Platini P, Kitoko n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka