Meddy azasusurutsa Abanyarwanda baba muri Arizona mu gitaramo cy’ubusabane

Abanyarwanda batuye muri Leta ya Arizona (RCA/ARIZONA) muri Amerika (USA) bateguye igitaramo cy’ubusabane cyo kwishimira ibyagezweho no kwiha intego yo gukomeza kubisigasira.

Abanyarwanda baba muri Arizona muri Amerika bateguye igitaramo cy'ubusabane
Abanyarwanda baba muri Arizona muri Amerika bateguye igitaramo cy’ubusabane

Biteganijwe ko icyo gitaramo kizabera ahitwa PEORIA COMMUNITY CENTER muri Phoenix kuri aderese ya 8335 W Jerfferson St Peoria AZ 85345, kuva ku isaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba(3:30PM) ku isaha ya Arizona, ku itariki ya 22 Nyakanga 2017.

Abazitabira ibyo birori bazataramirwa n’umuririmbyi wo mu Rwanda ariko uba muri Amerika ari we Meddy.

Uwo muhanzi, ukunzwe muri iyi minsi akaba yaranagiye ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya MTV Africa Music Awards mu gice cya Listener’s Choice, yatangaje ko yiteguye gususurutsa abazitabira icyo gitaramo.

Abazitabira igitaramo cya “Get Together/UBUSABANE” bazasusurutswa n'umuhanzi Meddy
Abazitabira igitaramo cya “Get Together/UBUSABANE” bazasusurutswa n’umuhanzi Meddy

Mu bandi bateganijwe kuzitabira ibyo birori harimo umunyamakuru w’Umunyarwanda Ally Soudy.

Uwo mushyushyarugamba(MCs/Entertainers) akaba n’umuhanzi, biteganijwe ko ari we uzayobora ibyo birori bya “Get Together/Ubusabane”.

Umushyushyarugamba Ally Soudi biteganyijwe ko ariwe uzayobora ibyo birori bya “Get Together/UBUSABANE”
Umushyushyarugamba Ally Soudi biteganyijwe ko ariwe uzayobora ibyo birori bya “Get Together/UBUSABANE”

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Arizona, Habineza Jean Claude avuga ko bateguye icyo gikorwa cy’ubusabane (Get Together/UBUSABANE) mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho no kwiha intego yo kutazatatira igihango mu kwimakaza agaciro umuryango Nyarwanda wamaze kwiha no kugeraho.

Akomeza avuga ko icyo gikorwa kijyanye n’igihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu u Rwanda rugezemo, ateganijwe kuba ku itariki ya 03 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba hanze y’igihugu, no ku itariki ya 04 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba mu Rwanda.

Uwo ngo ni umwanya mwiza Abanyarwanda baba muri Arizona babonye wo guhura kugira ngo baganire ku cyarushaho guteza imbere igihugu cy’u Rwanda bakomokamo no kurushaho kunga ubumwe banatekereza icyabateza imbere.

Agira ati “Ubu busabane ni imwe mu nzira yo kwidagadura no kwegerana kw’Abanyarwanda batuye Arizona, duharanira kwiteza imbere ndetse no kutibagirwa igihugu cyatwibarutse.

Kuhagera kwa buri wese ni umunezero ndetse n’ibyishimo dore ko bamwe tuba tudaherutse gutarama mu muco w’iwacu.”

Habineza Jean Claude, Perezida w'Abanyarwanda baba muri Arizona
Habineza Jean Claude, Perezida w’Abanyarwanda baba muri Arizona

Habineza ashimira Abanyarwanda bose baba muri Arizona bitanga amanywa n’ijoro kugira ngo ibyo birori bizagende neza.

Anashimira kandi Arizona Bank&Trust, One Nation Radio (Radio ya Diaspora nyarwanda) hamwe na Universal Driving School.

Leta ya Arizona ni imwe muri leta 50 zigize USA. Ihana imbibi na Leta ya New Mexico, Utah, Nevada, California, Colorado n’igihugu cya Mexico mu majyepfo.

Iyo Leta ituwe n’abaturage barenga miliyoni esheshatu, ikaba ari iya 14 mu zituwe cyane muri USA. Ikindi ni uko ari imwe muri Leta zituwe n’Abanyarwanda benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka