Massamba Intore ni we wari utahiwe mu gitaramo cya Iwacu Muzika cyahuriranye no #Kwibohora26

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020 ubwo u Rwanda rwizihizaje isabukuru y’imyaka 26 rumaze rwibohoye. Igitaramo cy’iserukiramuco rya Iwacu Muzika ni kimwe mu byafashije abantu kwishimira umugoroba wo kuri uyu munsi.

Massamba Intore umenyerewe mu njyana gakondo yaririmbye muri icyo gitaramo abantu bakurikiraga kuri televiziyo y’igihugu no ku mbuga nkoranyambaga, yibutsa benshi ibihe by’urugamba rwo kubohora igihugu.

Ni igitaramo cyarimo abandi bahanzi nka Rutabingwa Paccy wari mu batsinze mu irushanwa rya ArtRwanda - Ubuhanzi ndetse na Symphony Band imaze kumenyerwa mu gucurangira abahanzi mu buryo bw’umwimerere (Live).

Muri iki gitaramo, Masamba Intore yaririmbye indirimbo ze ndetse n’izo abasirikare b’inkotanyi baririmbaga ku rugamba zirimo izumvikanamo amagambo nka: iya mbere Ukwakira, Inkotanyi cyane, Kibonge cya nini Vijana walihamiya msituni, Gira Ubuntu, Jenga taifa lako, Wirira shenge, asoreza kuri Kanjogera.

Masamba Intore yaranzwe n’amarangamutima ubwo yasubiragamo indirimbo Inkotanyi zaririmbaga zifite icyizere cyo gutaha mu Rwanda. Mu bamufashije kuririmba harimo umuhanzi ukiri mushya witwa Ruti Joël uririmba gakondo.

Ku ntego ivuga ngo "Susurukira mu rugo" Iwacu Muzika Festival iri kubera kuri televiziyo kubera icyorezo cya covid-19, iki kikaba ari icyumweru cya gatatu iri kuba kandi ikazaba mu gihe cy’ibyumweru 15, hamwe n’umuterankunga w’iryo serukiramuco ari we Banki ya Kigali (BK).

Igitaramo cya mbere cyagaragayemo umuhanzi Bruce melody, icya kabiri kigaragaramo umuhanzi Igor Mabano.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kanda HANO ubashe kureba amafoto menshi y’iki gitaramo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka