Mani Martin ni we wari utahiwe muri Iwacu Muzika Festival
Mu ndirimbo ziganjemo injyana ya gakondo, umuhanzi Mani Martin wacurangiwe na Kesho Band aherekejwe na Bill Ruzima ndetse na Patrick Nyamitari, ni bo basusurukije abarebaga Iwacu Muzika Festival.

Muri icyo gitaramo cyamaze iminota 50, Mani Martin yahereye ku ndirimbo ye itaka ubwiza bw’u Rwanda ko ahakumbuye yitwa "Iwacu" akurikizaho izindi zirimo I miss you, my destiny, amahoro na Ideni.
Mani Martin wari umuhanzi w’umunsi yageze hagati aha umwanya abamufashaga kuririmba harimo Patrick Nyamitari aririmba indirimbo imwe yitwa ‘Nzasara’ na Bill Ruzima aririmba iyitwa ‘Imana y’abakundana’.
Iwacu Muzika Festival imaze ibyumweru 4 iba ikaba isigaje ibindi 11. Abahanzi bamaze kuyigaragaramo barimo Bruce Melody, Igor Mabano, Massamba Intore na Mani Martin.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu utaha umuhanzi w’umunsi azaba ari Queen Cha ari na we muhanzikazi wa mbere uzaba ugaragaye muri ibi bitaramo nk’umuhanzi w’umunsi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yego byari byiza njye nashimishijwe nuwashushanyije dj miller mugitaramo