Mani Martin agiye guha Noheli abana n’ababyeyi abacurangira
Umuhanzi Mani Martin yateguye igitaramo cyo guha impano ya Noheli abana n’ababyeyi, abacurangira umuziki w’imbona nkumve (Live).

Biteganyijwe ko iki gitaramo cyiswe Afro Christimas Party, kizabera i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Ambassadors Park, kuri Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2016.
Mani Martin avuga ko buri mwana wese azinjirira ubuntu muri icyo gitaramo, ahabwe impano kandi yishimane n’uyu muhanzi.
Ikindi kandi ngo ababyeyi 50 bazinjira bwa mbere nabo bazinjirira ubuntu, nabo babashe gusabana na Mani Martin.
Agira ati “Ndashaka gusogongeza ku bakunzi banjye mbaha Noheli mbacurangira umuziki wa “live” ijana ku ijana hamwe na Kesho Band. Ndizera ko abazitabira bazabona itandukaniro kandi ko Noheli izabaryohera yaba abana n’ababyeyi babo.”
Iki ni igitaramo uyu muhanzi yemeza ko kiri mu mugambi we wo kwerekana umuzingo w’indirimbo ze (Album) yitwa Afro ateganya gushyira ahagaragara mu mwaka wa 2017.
Iki gitaramo kandi kizaba kirimo n’umwe mu bahanzi bakizamuka Andy Ubumuntu, uzabanziriza Mani Martin.
Kajuga Robert, wateguye iki gitaramo yemeza ko kizerekana uburyohe bw’indirimbo nyarwanda zicuranzwe “live” kandi abakirabiriye basabane na Mani Martin.
Agira ati “Ubusanzwe Mani Matin akorera ibitaramo mu mahoteli. Uyu ni umwanya yabonye wo guha impano abana n’ababyeyi yewe n’abandi bakunda umuziki w’umwimerere, kandi bazabona amashusho y’indirimbo “Afro” bwa mbere.”
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizatangira guhera saa moya z’umugoroba.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mani Martin oyeeeee!
Turakwemera papa!