Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iserukiramuco ‘Kigali Triennial’ (Amafoto)
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iserukiramuco ryiswe Kigali Triennial, ryatangijwe n’ikinamico yitwa ‘Gamblers’ yanditswe n’Umunyarwanda Rugamba Dorcy uyobora Rwanda Arts Initiative, ni umukino wakinnyemo Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome, Aimé Christian Eboua, Doris Meli n’abandi.
Mu gice cya mbere, uyu mukino ugaragaza impamvu abirabura bizerera mu Mana, bazaniwe n’ababahemukiye.
Igice cya kabiri kigizwe n’abantu bane barwanira amafaranga, ava mu mavuta yo mu bihugu bya Afurika.
Mu bakurikiye uyu mukino kandi harimo Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine; Meya w’Umujyi wa Kigali Dusabiyumva Samuel n’abandi.
Hari abahanzi nka Andy Bumuntu, Mani Martin, Kaya Byinshi, Cedric Mizero n’abandi ndetse na ba nyampinga b’u Rwanda harimo Miss Muheto Divine.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko iri serukiramuco rizajya riba buri myaka itatu mu Rwanda, ndetse ko ari kimwe mu bigomba kuzamura imyidagaduro, ubukerarugendo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange, kandi ko u Rwanda rwiteguye kwakira abashyitsi neza nk’ibisanzwe.
Iri serukiramuco ryatangiye guhera ku wa 16 Gashyantare rikazangira ku ya 25 Gashyantare 2024. Abahanzi barenga 200 bazatanga ibyishimo ku Banyarwanda.
Hateganyijwe ibitaramo birenga 60 mu Rwanda birimo indirimbo, imbyino, ikinamico, sinema, imideli, ubuvanganzo n’ubugeni. Abazasusurutsa Abanyarwanda bazaturuka mu bihugu 25
Ibikorwa bijyanye n’iryo serukiramuco bizabera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rubavu n’aka Musanze.
Iri serukiramuco ryateguwe n’Umunyarwanda Rugamba Dorcy uyobora Rwanda Arts Initiative, afatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|