Madamu Jeannette Kagame yifurije abana Noheli nziza n’umwaka mushya muhire
Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 21 Ukuboza yataramanye n’abana baturutse hirya no hino mu Gihugu basaga 300, abifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.
Ni ibirori byabereye muri Village Urugwiro byateguwe mu rwego rwo gusangira ndetse no kubasusurutsa basoza umwaka wa 2024.
Ibyo birori byaranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro birimo udukino, imbyino, gushushanya, gukina umupira, gusoma ibitabo, abana berekana impano zabo, n’ibindi.
Abana bashimiye Madamu Jeannette Kagame wabatumiye banamugaragariza ibyishimo binyuze mu mbyino, indirimbo, imivugo n’imikino itandukanye.
Madamu Jeannette Kagame kandi yafashe umwanya atega amatwi abana, na bo bamwereka impano zitandukanye bafite.
Madamu Jeannette Kagame yageneye impano zitandukanye aba bana zirimo ibikoresho by’ishuri, ibikinisho, imipira yo gukina, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by’ishuri, n’ibindi.
Mu mpera za buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame, yakira abana baturutse hirya no hino mu Gihugu bakagirana ubusabane, bakanasangira, bakifurizanya gusoza umwaka neza no kwinjira mu wundi mwaka bishimye.
Ohereza igitekerezo
|