Lion Imanzi yatangaje ko atagisezeye muri PGGSS 2

Lion Imanzi umenyerewe cyane mu bitaramo bya PGGSS 2 yatangaje ko atazahagarika kuba umushyushyarugamba (MC) wa PGGSS 2 kugeza irangiye bitandukanye n’amakuru yavugaga ko yaba yasezeye kuri ako kazi.

Amakuru yuko Lion Imanzi azasezera ku kuba MC wa PGGSS 2 yasakaye nyuma yuko abajije Young Grace ibibazo bitamushimishije ndetse ntibishimishe n’abandi bantu benshi banyuranye.

Nyuma yo kubona ko abantu benshi byabababaje, Lion Imanzi yahise afata icyemezo cyo gusaba Young Grace imbabazi ndetse anemeza ko azanabikorera ku mugaragaro imbere ya Televiziyo y’u Rwanda mu gitaramo cya PGGSS 2 gitaha nk’uko yabyanditse kurubuga rwa facebook ndetse anavuga ko azahita asezera ku mugaragaro muri PGGSS2.

Lion Imanzi yaboneyeho no gusaba imbabazi abantu bose byaba byarababaje agira ati: “Abantu benshi bangaragarije akababaro batewe n’ibibazo nabajije umuhanzi Young Grace mu gitaramo cya Primus Guma Guma Superstar, ikiciro cya 2, kuwa gatandatu ushize.
Nkuko nabivugiye kuri Televiziyo, nashatse gushyira ibihwihwiswa ahagaragara kugirango nawe agire urubuga rwo kwiregura ibyo bamuvugaho. Gusa siko byaje gufatwa, kandi ndabyumva cyane ko byababaje abantu; kubw’izo mpamvu mboneyeho gusaba imbabazi buri muntu wese ayo magambo yakomerekeje. Nyir’ubwite ariwe Young Grace nzamwishakira nzimusabe nanyemerera mbikore muruhame kuri televiziyo y’u Rwanda ku itariki 14 Nyakanga 2012 mu gitaramo cya PGGSS 2 ».

Young Grace na Lion Imanzi muri PGGSS 2.
Young Grace na Lion Imanzi muri PGGSS 2.

Yakomeje agira ati « Nzaboneraho gusezera kuri uyu mwanya wo kuba umuyobozi wa gahunda (MC) w’iki gikorwa kuko numva hageze guhigamira abandi nabo bagakora. Sinigeze mvangura umuntu n’umwe mubuzima bwanjye kandi ubu sibwo nakwiga kubikorera umuntu duturuka mu karere kamwe ka Rubavu. Mbifurije kugira amahoro y’Imana murakoze”.

Nyuma yo gutangaza ibi habonetse ibitekerezo byinshi biganisha ku kumwihanganisha no kumusaba ko atasezera. Ibi rero byatumye Lion Imanzi yisubiraho ku cyemezo yari yafashe nk’uko yabigaragaje ku rubuga rwe rwa facebook tariki 11/07/2012 ahagana muma saa sita.

Yagize ati “ Ku munsi w’ejo navuganye na Young Grace ndetse n’abamuhagarariye banyizeza ko nta kibazo batewe n’ibibazo namubajije usibye kuba yaratunguwe gusa, ko ahubwo ari abantu bashaka gukuririza ibintu bakaduteranya... mvuganye na banyirigikorgwa (PGGSS) bati ibyo gusezera bisubize aho bikuye, ikizere kiracyari cyose kandi nta kibi wakoze... ku bw’izo mpamvu kandi nkuko nabisabwe na benshi muri mwe, mureke nkomeze akazi niyemeje kugeza ku musozo w’igikorwa, iby’umwaka utaha bizabare ab’umwaka utaha. Murakoze kandi Imana ikomeze ibarinde!”

Lion Imanzi.
Lion Imanzi.

Mu bibazo Lion Imnazi yabajije Young Grace harimo ibijyanye ngo n’uko yaba avuga imyaka itariyo ndetse no kuba yaba atorwa n’abantu b’iwabo aho avuka gusa (Rubavu) bityo ntibyashimisha benshi kugeza ubwo harimo n’ababibonamo ivangura.

Abantu batandukanye baje kugaragaza akababaro batewe no kubaza uwo mwana ibyo bibazo ndetse benshi banemezaga ko yabimubajije asa n’umutera ubwoba dore ko Young Grace ari umwana muto Lion akaba umuntu mukuru.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Lion Imanzi kbx turamwemera 100% ahubwo ntabwo aberewe nokuba umujaji kbx

Prince yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

mubinyuze mukucyo basaza

viateur yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

ngembona yang g atarakwiye uriyamwanya harimo ukuryamira ababishoye

gatete yanditse ku itariki ya: 14-07-2012  →  Musubize

Abayo wee!!ko numvise ufite umugabo warebye amafoto ye n’ay’anana bawe koko,si uko mutangira!

Mugemana JMV yanditse ku itariki ya: 13-07-2012  →  Musubize

nuko nuko rwose, ukwegura kwe kwari kwambabaje. Nabwiye my husband nti ukwegura kwa Lion kurambabaje; none uyu munsi ndamushyira inkuru nziza yuko yisubiyeho; ba nyirigikorwa PGGSS mwakoze.
rwose manzi namubonye ikiganiro manzi yigize kugirana na inyarwanda n’igihe; mbona ko yicisha bugufi, ni umu sitari rwose;
muzadushyirireho amafoto y’abana be na madame we twirebere
murakoze.

abayo yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Ubwo se murumva Lion Imanzi yakwikura amata ku munwa kweli? Ha ha ha !!!!!!! yarijijishaga nta kindi gusa nasubire mu kazi ke n’ubundi ibibazo yamubajije ntacyo byari bitwaye usibye gukuririza ibintu kw’abantu b’imburamukoro

yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka