Lil G azamurika album ye ya mbere mu kwa 11/2012

Umuhanzi Karangwa Lionel “Lig G” wamenyekanye cyane kubera uburyo yatangiye kuririmba akiri muto injyana ya Hip Hop, aratangaza ko mu kwezi kwa 11/2012 ariho azamurikira Abakunzi be ku mugaragaro album ye ya mbere yise “Nimba Umugabo”.

Lil G wamenyekanye mu ndirimbo nka Agaciro, Umuntu na Nimba umugabo ari nayo yitiriye album ye, yabitangaje ubwo yari yitabiriye igitaramo cyaberereye i Kabuga ahitwa Alpha Club tariki 24/06/2012, aho yari kumwe n’abandi bahanzi nka Dream Boys.

Lil G yatangaje ko kuri ubu afite gahunda nyinshi zirimo gukora cyane, anateganya mu cyumweru gitaha amashusho y’indirimbo ye “Umuntu”. Akateganya gukora n’izindi ndirimbo nyinshi.

Yakomeje avuga ko imyiteguro yo kumurika alubumu ye ayigeze kure, n’aho azayimurikira akavuga ko ari tariki 24/11/2012 kuri Stade Ntoya (Petit Stade) i Remera.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

courage kandi kuri muri mind the world needs you for help, welcome and go ahead.

jclauder yanditse ku itariki ya: 3-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka