Kwinjira mu gitaramo cya Hobe Rwanda byagizwe ubuntu

Abategura igitaramo cya Hobe Rwanda batangaje ko kwinjira byagizwe ubuntu mu rwego rwo guha umwanya urubyiruko ngo rwigishwe umuco nyarwanda.

Igitaramo cya Hobe Rwanda kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 5/9/2015 no ku cyumweru tariki 6/9/2015. Kuwa gatandatu uzaba ari umwanya wo kwigisha urubyiruko n’abandi Banyarwanda ibintu binyuranye bigize umuco nyarwanda naho ku cyumweru igitaramo nyamukuru kizaba kirimo abahanzi banyuranye bazwi cyane mu buhanzi bwa Gakondo.

Raoul Rugamba ari nawe utegura Hobe Rwanda, yabwiye Kigali Today ko winjira byavuye ku mafaranga 2000 y’u Rwanda bikaba byagizwe ubuntu kugira ngo umubare munini w’urubyiruko uzabashe kwitabira maze basobanurirwe byinshi kubigize Umuco wacu.

Raoul yagize ati: “Impamvu niyo turashaka ngo urubyiruko rwitabire ari rwinshi n’abandi bantu basanzwe. Twari dufite imbogamizi zimwe na zimwe ariko hari abafatanyabikorwa twavuganye. Ku cyumweru ho ntacyahindutse.”

Kuwa gatandatu, Hobe Rwanda izabera kuri Sitade Ntoya y’i Remera guhera ku isaha ya saa tanu z’amanywa kugera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.

Naho ku cyumweru gahunda ya Hobe Rwanda izabera muri Kigali Serena Hotel guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa tatu z’ijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10,000.

Bamwe mu bahanzi bazaba bazataramana n’abakunzi b’umuco nyarwanda harimo Masamba Intore, Muyango, Beningabo (Kipeti), Inyamibwa, Mighty Popo, Teta Diana, Emmanuel, Thimothe, Inganzo Ngali, Ibihame, Indangamirwa ndetse ma Mariya Yohana.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndishimye cyane ko umuco wacu nka banyarwanda ukizirikanwa, iki gitaramo kizagirira umumaro cyane urubyiruko rwacu kuko hari byinshi bazigiramo bataribazi bijyanya n’umuco.

Mutoni Fridah yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ndishimye cyane ko umuco wacu nka banyarwanda ukizirikanwa, iki gitaramo kizagirira umumaro cyane urubyiruko rwacu kuko hari byinshi bazigiramo bataribazi bijyanya n’umuco.

Mutoni Fridah yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

byiza cyane, ibi bizafasha urubyiruko rw’u Rwanda kumenya byinshi bijyane n’umuco hamwe na mateka byaranze igihugu cyacu muri rusange.

Robert Mugambira yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Raoul Rugamba wagize neza cyane kuko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiriye kumenya byinshi biranga umuco w’igihugu cyabo.

Molly Ingabire yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka