Ku munsi nk’uyu: Te Deum, indirimbo yanditse amateka
Mu mugoroba wo ku itariki ya 31 Ukuboza abakirisitu gatolika bakunze guhimbaza Imana bayishimira ko barangije umwaka, hakaba n’abitabira iki gikorwa bavuga ko bagiye muri Tedewumu (Te Deum), nyamara ubundi Te Deum ntibivuze ayo masengesho, ahubwo indirimbo iyaririmbwamo.
Amakuru dukesha urubuga Wikipedia avuga ko Te Deum ari indirimbo ya gikirisitu. Imvugo yuzuye ni Te Deum laudamus bisobanura ngo "Mana yacu turagusingiza".
Ni indirimbo ndende yahimbwe mu rurimi rw’Ikilatini ku ikubitiro nk’uko na kera muri Kiliziya Gatolika indirimbo zose zari mu kilatini, yaje gushyirwa no mu zindi ndimi. Iyo mu Kinyarwanda yashyizwe mu majwi ane irenza iminota 10.
Iterura igira iti « Mana yacu turagusingiza, tukemeza ko ari wowe mutegetsi wacu. » igasoza igira iti « Nyagasani narakwizeye, sinzakorwe n’isoni bibaho. »
Mu nyandiko za kera hari aho bagiye bayita Laus angelica (igisingizo cy’abamarayika), Hymnus in die dominica (indirimbo yo ku cyumweru) cyangwa Hymnus ambrosianus (Indirimbo ya Ambrose), bafatiye ku kuba amagambo yayo ngo yaba yarahimbwe na Mutagatifu Ambrose.
Bivugwa ko yahimbwe ahagana mu mpera z’ikinyejana cya IV cyangwa mu ntangiriro z’ikinyejana cya V.
Muri Kiliziya Gatolika ikunze kuririmbwa mu masengesho yo gushimira Imana mu mugoroba wo ku itariki ya 31, ariko hari n’ubwo abihaye Imana bayiririmba mu masengesho ya mu gitondo cyangwa ya nimugoroba.
Ishobora no kuririmbwa mu minsi mikuru yo gushimira Imana harimo kwishimira insinzi, ku minsi mikuru yo ku rwego rw’ibihugu, havutse ibikomangoma, … nk’uko byagiye bigaragara mu mateka.
Tugarutse mu masengesho ikunze kuririmbwamo yo ku wa 31 Ukuboza, Hambere mu Rwanda abakirisitu bayitabiraga ntabwo basomerwaga misa. Bashengereraga isakaramentu ry’Ukarisitiya, bagashimira bakanasaba Imana, bakanaririmba Te Deum.
Hashize imyaka itagera ku 10 hashyizweho ko noneho kuri iriya tariki haba igitambo cya misa bisanzwe, ku buryo hari n’aho bataririmba iriya ndirimbo, bakaririmba izo gushimira zindi zisanzwe, bitabuza ko mu bitabiriye iyo misa habamo n’abavuga ko bagiye muri Tedewumu (Te Deum).
Ohereza igitekerezo
|
Turagushimira kuko uba wadukoreye ubushashatsi tugasobanukorwa