Korari Ijuru yasusurukije Abanyehuye nk’uko yari yabibijeje

Nyuma y’igihe kitari gitoya Korari Ijuru yitegura gufasha abakunzi b’umuziki kwinjira muri 2020 bishimye, intego yayo yayigezeho tariki 29 Ukuboza 2019.

Korari Ijuru yasusurukije Abanyehuye
Korari Ijuru yasusurukije Abanyehuye

Byari biteganyijwe ko igitaramo gitangira saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba, ariko saa kumi n’imwe imvura yatangiye kugwa.

Ibi ariko ntibyabujije abakunda umuziki kwitabira iki gitaramo, ku buryo bageze aho bakanahaguruka bakabyina igihe korari yaririmbaga indirimbo zifite injyana ibyinitse. Batashye bishimiye.

Uwitwa Emmanuel Harerimana yagize ati “Iki gitaramo cyari kiryoshye. Baririmbye indirimbo z’inyamahanga, iza Kinyarwanda n’izivuga ku gihugu cyacu”.

Osile Ndahimana na we yagize ati “Iki gitaramo cyari gishyushye. Byari umuriro. Icyanshimishije ni uko baturirimbiye indirimbo z’amahanga, izirata u Rwanda, iza Kiliziya Gaturika, ndetse ntibirebe nk’abanyagaturika gusa, ahubwo bakaririmba n’iz’abadive”.

Musenyeri Filipo Rukamba, Umushumba wa Diyosezi ya Butare, na we yashimiye abaririmbyi ba Korari Ijuru ku bw’igitaramo babagaragarije.

Musenyeri Filipo Rukamba na we yashimye urwego korari Ijuru igezeho mu miririmbire
Musenyeri Filipo Rukamba na we yashimye urwego korari Ijuru igezeho mu miririmbire

Yagize ati “Mwaririmbye mu ndimi zose, igifaransa, icyongereza, igitariyani n’ikidage. Byari byiza. Mukomeze mujye mbere, amajwi yanyu muyakomeze, ni amajwi meza cyane”.

Aha yashimaga cyane cyane indirimbo zahimbwe n’abahanga mu muziki nk’uwitwa Haendel abagize iyi korari babashije kuririmba neza, ndetse n’indirimbo zo mu majwi ahanitse abantu baririmba ari umwe cyangwa bakeya (opera) bamwe mu bagize iyi korari baririmbye neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yigeze kuririmba muri iyi korari. Yashimye urwego igezeho mu miririmbire.

Umuyobozi w'akarere ka Nyarugur, Francois Habitegeko
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugur, Francois Habitegeko

Ati “Korari yacu imaze kuba ubukombe. Ahangaha ni ho umuntu abonera ko igihugu cyiyubaka mu nzego zose. Abo twaririmbanaga ruriya rwego ntitwari bwarugereho. Twishimiye ko bageze ku rwego rw’aho baririmba ukagira ngo bivanzemo abamarayika”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we yashimiye Korari Ijuru kuba yariyemeje kuzajya isusurutsa Abanyehuye mu mpera z’umwaka, guhera muri 2015.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege yavuze ko bari guteganya kubaka salle nini izajya yakira abantu benshi, i Huye
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yavuze ko bari guteganya kubaka salle nini izajya yakira abantu benshi, i Huye

Yanababwiye ko hari igihe i Huye hazaba hari salle ikwiye ibitaramo bazajya baririmbiramo, kuko ubuyobozi bw’aka karere ubu buri gushishikariza abikorera kubaka inzu nini izajya ibasha kwakira inama zahuriwemo n’abantu benshi.

Iyo nzu kandi ngo baratekereza kuzayubaka ahari inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye, ari na yo yabereyemo iki gitaramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka