Korari Guershom ifite gahunda yo kuzenguruka u Rwanda iririmba inabwiriza ubutumwa bwiza

Korari Guershom ibarizwa mu Ntara y’Amajyepfo ifite gahunda yo kuzazenguruka u Rwanda iririmba kandi inabwiriza ubutumwa bwiza banereka abanyarwanda bose ibyiza Imana yabakoreye.

Iyi korari ifite amateka atari aya kera cyane dore ko yavutse mu mwaka w’2004. Yatangiye igizwe n’abantu umunani biturutse ku gitekerezo cy’abantu babiri gusa ariko kuri ubu igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 60.

Izina Guershom ngo ryavanwe muri Bibiliya mu gitabo cyo Kuva, umutwe wa kabiri umurongo wa 22. Guershom bivuga abasuhuke cyangwa abimukira.

Korari Guershom igizwe n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abamaze kuyarangiza.

Korali Guershom.
Korali Guershom.

Iyi korari imaze kugira alubumu ebyiri. Iya mbere bise ‘‘Humura urarinzwe’’ yasohotse mu mwaka wa 2007 igizwe n’indirimbo 11. Izo ndirimbo ni : Ubuzima bwiza, Humura, Aratwibutse, Imana ni byose, Intwari, Urugendo, Dufitimana, Ururembo, Isi yose, Urera n’Imbaraga.

Alubumu ya kabiri bise ‘‘Mana tabara’’ bayishyize hanze mu mwaka wa 2011. Igizwe n’indirimbo 10 arizo : Mana tabara, Umukunzi, Abayuda, Himbazwa, Tuzaruhuka, Urukundo impamvu, Mwijuru, Bwoko bw’Imana, Nimugaruke no Kumusaraba.

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2012, barateganya igitaramo cy’iminsi ibiri cyo gusoza umwaka kizabera ahantu batari batangaza; nk’uko umuyobozi w’iyi korari, Ufitumufasha Elimerch, abitangaza.

Mu mwaka wa 2013, barateganya kuzarenga imbibi z’u Rwanda bakajya no kuvuga ubutumwa bwiza hanze yarwo. Iyi korari kandi irateganya kongera umubare w’ibikoresho (ibyuma bya muzika) ifite.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka