Koffi Olomide araye i Kigali
Yanditswe na
KT Editorial
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Congo (DRC), Koffi Olomide yamaze kugera i Kigali aho aje mu gitaramo gisoza umwaka kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2016.

Koffi Olomide ubwo yari ari kumwe n’abakozi ba RwandAir mbere yo kugera i Kigali
Yageze mu Rwanda mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa kane tariki ya 29 Ukuboza 2016, aturutse muri Congo Brazzaville ari naho yafatiye indege.
Icyo gitaramo gisoza umwaka wa 2016 azagikorera mu Kigali Convention Center. Gitegerejwe n’abatari bake biganjemo abakunda indirimbo ze n’uburyo zibyinitse.
Koffi Olomide aje gutaramira Abanyarwanda nyuma y’umwaka urenga ashyize hanze indirimbo “Selfie” yakunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Aje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo gisoza umwaka wa 2016
Ohereza igitekerezo
|
kotwumva ibiciro byahanitswe se abamukunda batayafite ntahamake azacurangira avuye muri convention byibuze nabo batange kuyobafite 10000 kumanura kofi oye toringiyo penza nga naza liboso otiya ekotiteeeee bandima pe basepera 2017 nzambe yemoko ekota na bractabra!!!!!
ni byiza cyan rwose turamukunda