Knowless azataramira abakunzi be kuri Olympiade i Remera kuwa gatandatu

Knowless, umwe mu bakobwa bake mu Rwanda bakora umuziki akaba yari n’umwe mu bahanzi 10 bari bitabiriye amarushanwa ya PGGSS 2, azataramira abakunzi be kuri uyu wa gatandatu tariki 11/08/2012 kuri Olympiade i Remera imbere ya stade Amahoro.

Iki gitaramo cyateguwe na Celeb Magazine gisa n’aho kidasanzwe kuko ubwo tumenyereye ibitararamo bitegurwa na Celeb Magazine bisanzwe biba ari ku mafranga 1000 gusa iki cyo kizaba ari amafaranga 2000.

Mister One, umwe mu bagize Celeb Magazine akaba ari nawe utegura ibi bitaramo avuga ko amafaranga yiyongereye kubera gahunda y’aho azakorera igitaramo.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Aho azakorera ni VIP” bishatse kuvuga ko muri Olympiade gahunda yaho isanzwe ari uko haza abantu biyubashye (VIP: Very Important Person).

Knowless kuri Olympiade.
Knowless kuri Olympiade.

Iki gitaramo kandi kimwe n’ibindi bitaramo byose kizabanzirizwa n’ababyinnyi babyina Ikimansuro (Karaoke) imbyino ikomoka mu gihugu cya Uganda.

Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa moya za nijoro kandi agashya kari muri iki gitaramo ni uko Knowless azazinduka mu rwego rwo gusabana n’abakunzi be bityo abazifuza kwifotozanya nawe, kuganira ndetse no gusangira nawe bikazaba bishoboka kubazazinduka.

Knowless kandi aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Wari urihe?” kugeza ubu imaze gutera urujijo abakunzi ba muzika muri rusange ndetse na bamwe mu bakunzi be aho bavuga ko iyi ndirimbo ari iy’umuhanzi Rihanna “Where have you been?” yaba yariganye nubwo we atabyemera.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NUKURI TURABA SHYIGI KIYE CYANE MBESE TUZABEGWI INYUMAPEEE

PATIENCE CYIZERE yanditse ku itariki ya: 12-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka