Knowless arataramira abakunzi be muri iyi weekend yose

Knowless araba ari kuri Sky Hotel kuri uyu wa gatanu tariki 06/07/2012; kuwa gatandatu tariki 07/07/2012 azaba ari i Remera kuri Ambiance Club imbere gato ya Alpha Place ahahoze Chaku hanyuma ku cyumweru azataramira abakunzi be Nyabugogo kuri Top Chef.

Ibyo bitaramo byose bizajya bitangira saa moya z’ijoro kandi kwinjira ni amafaranga 1000 gusa.

Hamwe n’abandi bahanzi bake bazaba bamuherekeje, biteguye kubataramira bigatinda dore ko ibi bitaramo byose abazabyitabira bazataramirwa n’abantu babyina Karaoke bakunze kwita Ikimansuro bava mu gihugu cya Uganda.

Ibi bitaramo byateguwe na Celeb’s Magazine bigaterwa inkunga na Fantastic Restaurant, Sky Hotel, Inyarwanda.com, Top Chef Restaurant, City Radio na Ambiance Club; nk’uko twabibwiwe na Mister One uhagarariye iki kinyamakuru.

Knowless ari mu bahanzi barindwi basigaye muri PGGSS 2 aho arangwa na numero 7.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka