Kizz Daniel ukunzwe mu ndirimbo ‘Buga’ yashimishije Abanyakigali (Amafoto + Video)
Iserukiramuco ryiswe ‘A Thousand Hills Festival’ ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ku munsi waryo wa kabiri ryasusurukijwe n’umuhanzi mukuru Kizz Daniel ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Buga’ kuri ubu, n’ubwo imitegurire ndetse n’ubwitabire bitari binogeye ijisho guhera mu kwinjira ndetse no mu itangira ry’igitaramo nyirizina.

Iri serukiramuco ryasojwe ku wa Gatandatu, tariki 13 Kanama 2022, i Rebero muri Canal Olympia abaryitabiriye banyuzwe n’imiririmbire y’abitwaga abahanzi bakuru barimo Kizz Daniel, Bruce Melodie ndetse n’abandi bagezweho kuri ubu mu muziki nyarwanda barimo Kivumbi King, Ariel Wayz n’abavangavanga imiziki bamenyerewe mu birori nka DJ Ira hamwe n’itsinda rya NEP Djs, hamwe n’abahanzi bakishakisha mu gihugu cya Nigeria.
Ahagana saa tatu n’igice nibwo abashyushyarugamba MC Tino na Anita Pendo bazamutse ku rubyiniro batangira gususurutsa imbaga nke y’abantu bari bahageze ari nako bahamagaye umuhanzi wa mbere ku rubyiniro.

N’ubwo iki gitaramo cyatangiye abantu ari mbarwa haba mu myanya y’icyubahiro n’ahasigaye hose, abantu bakomeje kugenda baza urusorongo kugeza ubwo umuhanzi mukuru yagezweho abo gutaramira babonetse.

Benshi mu bakunzi b’umuziki baguze amatike yo kureba bari bategerezanyije ubwuzu igihe umuhanzi Kizz Daniel ari bugerere ku rubyiniro by’umwihariko mu ndirimbo ye ‘Buga’ yaje gusoza igitaramo ahagana hafi saa munani z’urukerera.
Reba mu mafoto uko byari byifashe:













Reba ibindi muri iyi video:
Amafoto + Video: Eric Ruzindana/Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|