Kigali: Umupadiri w’umuhanzi yakoze igitaramo cyo kumurika alubumu ye yambere

Padiri Uwimana Jean Francois wamenyekanye cyane mu itangazamakuru kubera amakuru yavugaga ko aririmba mu njyana ya Hip Hop, yamuritse alubumu ye yambere yitwa “Singiza Nyagasani” igizwe n’indirimbo umunani, mu gitaramo yakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2014.

Icyo gitaramo cyabereye muri Saint Paul mu mujyi wa Kigali, cyitabiriwe n’abantu basaga 200. Benshi mu bahanzi bakigaragayemo ni abihaye Imana cyangwa abandi bantu bafitanye isano ya hafi na Kiriziya Gatorika, kuko mu baririmbye harimo umubikira witwa Soeur Febronie, Padiri Remy ukuriye Paruwasi ya Sainte Famille n’umuhanzi Vincent de Paul.

Padiri Jean Francois yavuze ko yahisemo kuririmba mu njyana zitamenyerewe ku bihaye Imana kugira ngo afashe abakunda kwidagadura kubona uko bidagadura mu ndirimbo zisingiza Imana.
Padiri Jean Francois yavuze ko yahisemo kuririmba mu njyana zitamenyerewe ku bihaye Imana kugira ngo afashe abakunda kwidagadura kubona uko bidagadura mu ndirimbo zisingiza Imana.

Kwinjira muri iki gitaramo cyo kumurika alubumu ya Padiri Jean Francois byari ubuntu. Bamwe mu bacyitabiriye barimo n’urubyiruko rwari rwaje kumva indirimbo ze zicuranze mu njyana nka Hip Hop na Reggae, zitari zisanzwe zimenyerewe cyane mu bihaye Imana, nk’uko bamwe mu bacyitabiriye babidutangarije.

N’ubwo igitaramo cyagaragayemo abihaye Imana cyane, gitangira umushyushyarugamba [MC] yabwiye abacyitabiriye ko batagomba kwifata nk’abari mu misa ngo bibabuze kwidagadura, avuga ko buri wese yemerewe kubyina uko ashoboye na cyane ko alubumu yamuritswe yaririho indirimbo zicuranze mu njyana urubyiruko rukunda.

Soeur Febronie na we ni umwe mu bahanzi bafashishije padiri Jean Francois kumurika alubumu ye.
Soeur Febronie na we ni umwe mu bahanzi bafashishije padiri Jean Francois kumurika alubumu ye.

Padiri Jean Francois yongeye kuvuga ko aririmba mu njyana zitandukanye n’ubwo bamwitiriye injyana ya Hip Hop gusa kubera ibintu byasaga n’ibitamenyerewe ko umupadiri yaririrmba muri iyo njyana.

Yagize ati “Indirimbo ya mbere iri kuri alubumu icuranze mu njyana ya Country, iya kabiri ni Zouk, iya gatatu ni mu njyana ya Kinyarwanda, ebyiri zonyinyine ni zo zicuranze muri Hip hop.”

Yavuze ko yajyaga abona abantu bajya mu misa gusenga bagasa nk’abatisanzuye mu kwidagadura, bava mu misa bakajya kubyina izo njyana bakunda kandi wenda ubutumwa buri mu ndirimbo bari kubyina atari bwiza.

Padiri Jean Francois wambaye kositimu ya kaki, abamufasha kuririmba ndetse n'ababyinnyi be i buryo.
Padiri Jean Francois wambaye kositimu ya kaki, abamufasha kuririmba ndetse n’ababyinnyi be i buryo.

Yavuze ko byatumye ahitamo gukora indirimbo zo guhimbaza Imana muri izo njyana bakunda kugira ngo abe ari zo bajya babyina aho kubyina izitarimo ubutumwa bwiza.

Ati “Abantu bavaga mu misa bagahita bajya kubyina, nahisemo kuririmba muri izo njyana zose kugira ngo abantu babone indirimbo zisingiza Imana bashobora kubyina bakidagadura uko babyifuza.”

Nk’uko byumvikanye mu majwi menshi y’abitabiriye igitaramo byasaga n’aho banyotewe kumva indirimbo za Padiri Jean Francois zo mu njyana ya Hip Hop na Reggae, kuko ku ikubitiro atari yaziririmbye.

Vincent de Paul ni we waririmbye bwa mbere muri iki gitaramo.
Vincent de Paul ni we waririmbye bwa mbere muri iki gitaramo.

Cyakora nyuma yaje gusabwa kuziririmba abantu bakoma amashyi cyane bigaragara ko hari abashobora kuba bari bagiye mu gitaramo ari zo bashaka kumva.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo cyo kumurika alubumu bashimiye Padiri Jean Francois ku bw’umusanzu we mu kogeza inkuru nziza abinyujije mu bihangano bye bicuranze mu njyana zinyuranye, bavuga ko bishobora kuzaba umuyoboro mwiza wo kugeza inkuru nziza ku bantu bikundira injyana nka Hip Hop batajyaga bumva indirimbo zihimbaza Imana.

Muri icyo gitaramo abantu batandukanye banateye inkunga Padiri Jean Francois kugira ngo azabashe gukora amashusho y’izo ndirimbo ze, uwabishakaga wese akaba yagiye ahaguruka akavuga inkunga azatanga bagahita banamuha CD iriho izo ndirimbo uyu mupadiri yamuritse.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

EWAN KONGELATULATION NITWA MUGIRANEZA BYARAKOMEYE

MUGIRANEZA PROTEGEN yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka