Kenya: Nyampinga w’abafite ubumuga bw’uruhu yahishuye ubuzima bushaririye yanyuzemo
Loise Lihanda wegukanye ikamba rya Nyampinga w’abafite ubumuga bw’uruhu muri Kenya avuga ko akivuka hari abifuje ko apfa kuko bamufataga nk’umuvumo w’umuryango.
Loise yegukanye iryo kamba ry’ubwiza, ryateguwe n’ishyirahamwe ryo muri Kenya riharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bw’uruhu (Albinism Society of Kenya), tariki ya 21 Ukwakira 2016.
Uyu mukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko, wiga muri kaminuza ibijyanye n’itagazamakuru, avuga ko sekuru ariwe wafashe iya mbere ashaka ko apfa ariko ngo nyina umubyara ntiyabyemeye.
Loise yatangarije igitangazamakuru Dail Mail ko yishimira urwego ugezeho nubwo yanyuze mu buzima buruhije.
Agira ati “Sogokuru yashatse ko mpfa kuko yatekerezaga ko ndi umuvumo. Iyo mama atamba iruhande ngo andinde sinari kuba nkiriho.”
Loise avuka mu muryango w’abana batanu. Niwe wenyine wavukanye ubumuga bw’uruhu. Avuga ko yakuze abantu batamwishimira.
Agira ati “Abantu barandebaga cyane batanyishimiye ariko abo tuvukana bambaye hafi bakandida abashaka kungirira nabi. Bakoraga kuburyo nticwa n’izuba.”
Akomeza avuga ko amaze kumenya ubwenge yahoraga afite ubwoba ko hari abashobora kumushimuta bakamwica bashaka bimwe mu bice by’umubiri we.
Hari abanyakenya batekereza ko bimwe mu bice by’abantu bafite ubumuga bw’uruhu, bikiza zimwe mu ndwara, bikirukana imyuka mibi bikanatuma abantu baba abakire.
Ibyo bituma hari bamwe mu baturage muri icyo gihugu bagurisha abo mu muryango wabo bafite ubumuga bw’uruhu.
Avuga ko aho yanyuraga bamufatag nk’imari ishyushye
Loise akomeza avuga ko hari ubwo yabaga yigendera abantu bamubona bagatangira kumugereranya n’ubukire cyangwa amafaranga.
Akomeza avuga ko ubwo bakuru be bari bagiye kubyara yagize ubwoba ko nabo bazabyara abana bafite ubumuga bw’uruhu. Ariko ngo yariruhukije abonye babyaye abana bafite uruhu rusanzwe.
Ikindi ngo ni uko abo mu muryango wa nyirakuru hari abavutse bafite ubumuga bw’uruhu. Ariko ngo yakuze asanga barapfuye bose.
Kureba ni cyo kibazo gikomeye abafite ubumuga bw’uruhu bagira. Loise avuga ko umuryango we wabonye ikibazo afite umugurira amadarubindi arinda imirasire y’izuba.
Usibye kuba Loise yiga muri kaminuza, ni n’umukorera bushake mu kigo kita ku bana bavukanye ubumuga bw’uruhu. Bamwe baba baratawe n’ababyeyi babo.
Agira ati “Bintera ubwoba kumva amateka yabo. Mbabwira ibyambayeho, uko sogokuru yashakaga ko mpfa.”
Kuki irushanwa ry’ubwiza ry’abafite ubumuga bw’uruhu?
Iryo rushanwa ry’ubwiza ry’abafite ubumuga bw’uruhu ryabereye muri Kenya, niryo rya mbere ribayeho ku isi .
Ryatangiye mu mpera za Nzeli 2016. Abahungu 10 n’abakobwa 10 nibwo bageze mu cyiciro gisoza. Loise niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga naho Jarius Ongetta yegukana ikamba rya Rudasumbwa.
Abegukanye iryo kamba bazaba abambasaderi bavuganira abana bafite ubumuga bw’uruhu muri Kenya no mu bindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’ahandi muri Afurika.
Ishyirahamwe ryateguye iryo rushanwa ritangaza ko rigamije kwereka abantu ko abafite ubumuga bw’uruhu ari abantu nk’abandi,bityo ko badakwiye kwamaganwa cyangwa gukumirwa.
Amafaranga bakuye muri iryo rushanwa azifashishwa mu guteza imbere imyigire y’abafite ubumuga bw’uruhu mu rwego rwo kubakingurira imiryango ku isoko ry’umurimo.
Ayo mafaranga kandi ngo azifashishwa mu kugura amavuta arinda akanagabanya ubukana bw’imirasire y’izuba ku ruhu, azahabwa abafite ubumuga bw’uruhu kuko babangamirwa cyane n’imirasire y’izuba. Ayo mavuta akaba arinda kanseri y’uruhu.
Iryo rushanwa kandi rigamije kugarurira icyizere abafite ubumuga bw’uruhu kuko ngo abenshi muri Kenya usanga barihebye.
Andi mafoto
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
wow IBO bintu ni cool kbsa byetekana y’uko badahezwa ahubwo ari abantu nk’abandi anyway
Usibye gushimira uriya mudepite wo muri Kenya wagize kiriya gitekerezo, ndumva ntabasha kubona amagambo yo gushima no gushyigikira abagize ubutwari bwo kwitabira ririya rushanwa.
nibyiza.ark numvaganahanomuRwandaryaba.