Kamichi azamurika indirimbo ye “Byacitse” mu mpera z’icyi cyumweru

Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru (tariki 27-28/10/2012), umuhanzi Kamichi aramurikira abakunzi be indirimbo ye “Byacitse” mu gitaramo cyiswe “Byacitse Concert”.

Byacitse ni indirimbo ya Kamichi itaramara igihe kinini igiye hanze, kuri ubu akaba arimo kuyikorera imenyekanisha (promotion) abinyujije mu bitaramo n’ibindi.

Ni kuri uyu wa gatandatu tariki 27/10/2012 kuri Ambiance Club i Remera no ku cyumweru tariki 28/10/2012 kuri Top Chef Nyabugogo guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Abandi bahanzi bazifatanya na Kamichi muri ibi bitaramo ni Ama-G The Black, Sandra Miraj, TNP, Charly n’abandi bahanzi banyuranye bazaza kwifatanya nawe.

Nk’uko bimaze kumenyerwa kandi, hazaba hari n’ababyinnyi ba Karaoke ndetse by’umwihariko hazaba hari n’abakinnyi bakina udukino dusetsa (comedians).

Kwinjira muri ibi bitaramo bizatangira isaha ya saa moya z’umugoroba byose, ni amafranga y’u Rwanda 1000.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wow! Byacitseeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Lol yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka