K-Club igiye guhagarara kugirango station Kobil ikomeze imirimo

Nyuma y’igihe gito station Kobil iri Nyarutarama ahitwa mu Kabuga ifungiwe imiryango, ubu biravugwa ko iyi station igiye gufungurwa ahubwo hafungwe K-Club iri uruhande rw’iyi station.

Iyi station yari yafunzwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, tariki 20/07/2012 buvuga ko bushakira umutekano abagana urwidagaduriro rwa K-Club. Iyo sitasiyo afatanye cyane na parikingi y’imodoka z’abagana K-Club.

Murego Emile, umuyobozi mukuru wa Kompanyi K-Club, avuga ko batunguwe no kumva ko bagiye gufungirwa kandi bari barumvikanye ku mikorere hagati ya K-Club na Sitasiyo n’Akarere kabizi neza, ku buryo ntawe uzabangamira undi mu bucuruzi.

Yagize ati “Amakuru dufite ni uko mu ntangiriro z’umwaka utaha tuzaba twafungiwe. Nta baruwa turabona ariko amakuru turayafite, kuko hashize icyumweru atugezeho”.

Uyu muyobozi w’aka kabyiniro, akomeza avuga ko bakimara kumenya aya makuru, bahise bajya kubaza ariko bababwira ko bazabiganiraho.

Akomeza avuga ko bibabaje kubona umuntu afata gahunda zo kuva mu gihugu runaka aje gushora ibikorwa bye, ariko agahura n’amananiza nk’aya.

Agira ati “Nkanjye navuye mu Bwongereza nje gushora imari mu gihugu cyanjye, ubu Kompanyi yose ikoresha abakozi bagera ku ijana, ese ko ubu bashaka kumfungira baragira ngo ibikorwa nashoyemo amafaranga mbyimurire he ko ntahandi mfite ?”

K-Club ibarizwa muri Kompanyi yitwa BRIMA Business Centre Ltd, igizwe na RIMDS Holdings na yo igabanyijemo Woodlands Super Market, K-Club, BRIMA Beauty Centre, bakaba bateganya ko mu kwezi kwa Gashyantare 2013 bazafungura W. Coffee Shop na Bakery.

Sitasiyo Kobil yegeranye cyane na Parikingi y’imodoka z’abagana K-Club kandi inzu iyo Club ikoreramo yubatswe mu 2008 mbere y’uko sitasiyo yubakwa kandi bose bahawe ibyangombwa n’inzego zibifitiye ububasha; nk’uko bitangazwa n’abaturage bahatuye.

Tukimara kumenya iby’iyi nk’uru twashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo k’uri icyi kibazo ariko ntibyadukundira.

Ihagarikwa ry’iyi K-Club rije mu gihe mu minsi ishize hari havuzwe ifungwa ry’akandi kabyiniro “Papyrus” na ko kagezweho mu mujyi wa Kigali ndetse na resitora yitwa Saga.

Igihe ifungwa ry’iyi station ryabaga, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy, yavuze ko iyi station yari yubatse hafi y’umuhanda cyane.

Ubundi ngo amabwiriza agenda station, n’uko igomba kuba yubatse muri metero ziri hagata ya 200 na 300 uvuye ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa ahahurira abantu benshi; nk;uko byatangajwe na Ndizeye Willy.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka