Joeboy, Davis D na bagenzi babo bashimishije abitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction
Umuhanzi Joeboy waturutse muri Nigeria yafatanyije n’abahanzi b’Abanyarwanda mu gususurutsa abitabiriye igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction, kibaye ku nshuro ya mbere muri 2020.

Joeboy wari umuhanzi w’imena muri iki gitaramo, yabanjirijwe n’abandi bahanzi bo muri Incredible Records nka Kevin Kade, Seyn, hamwe na Davis D.
Davis D hamwe n’ababyinnyi be, yaririmbye indirimbo ye ‘DEDE’ abari mu gitaramo bose barahaguruka baririmbana na we, bamwereka urukundo.
Umuhanzi Niyo Bosco na we akoresheje Guitar, yashimishije abitabiriye iki gitaramo, bigaragara ko na we amaze kumenyekana no gukundwa na benshi.
Nyuma y’aba bose, Joeboy yagiye ku rubyiniro ategerejwe na benshi, aririmba indirimbo zitandukanye zirimo My Baby, Biginning, n’izindi zitandukanye zahagurukije icyumba cyose hamwe n’abari bari mu myanya y’icyubahiro (VIP).
N’ubwo abandi bahanzi bamubanjirije bakoreshaga amajwi yabo n’ibyuma bya muzika (Live), Joeboy we yaririmbye yifashishije umuziki we ucuranze (Playback) bitungura bamwe, ariko ntibyabujije benshi kwishima.
Dore amwe mu mafoto y’ icyo gitaramo




















Amafoto: Kamanzi Natasha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|