Jay Polly na Riderman bagiye gususurutsa Abanya-Rubavu

Aturage bo mu Karere ka Rubavu bakunda umuziki ntibazicwa n’irungu mu mpera z’iki cyumweru kuko bazataramirwa na bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Jay Polly na Riderman bagiye guhurira mu gitaramo i Rubavu
Jay Polly na Riderman bagiye guhurira mu gitaramo i Rubavu

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017 ari bwo hazaba amarushanwa ya nyuma yo kuririmba yo guhitamo umuhanzi urusha abandi impano mu Karere ka Rubavu.

Ibyo birori bizabera ahahoze inkambi ya Nkamira ni byo bizasusurutswa n’abahanzi barimo Jay Polly, Riderman, Young Grace, Khalled na Bosebabireba n’abandi bahanzi bo muri Rubavu.

Niyigena Sano, umwe mu bateguye icyo gitaramo atangaza ko batumiye abo bahanzi bagendeye ku busabe bwa benshi mu rubyiruko rw’i Rubavu.

Agira ati “Twanyuze mu mashuri tubaza abantu bifuza kubona kuri uwo munsi abenshi bahurije kuri biriya bihangange bimaze kwandika izina mu Rwanda. Turizera ko bizaba ibirori by’akataraboneka kandi bizabera urugero impano zisanzwe ziboneka muri Rubavu.”

Ayo marushanwa yo kureba Umunya-Rubavu urusha abandi impano mu kuririmba, azahuza abahanzi 12 batsinze nyuma y’ijonjora ryakozwe mu bahanzi 317.

Sano avuga ko iyo mpano iruta izindi muri Rubavu izaboneka mu bahanzi 12 batsinze nyuma y’ijonjora ryakozwe mu bahanzi 317 hagasigara bariya bagombaga kubonekamo uzegukana ibihembo by’uwo munsi.

Agira ati “Twabonye abantu 317 mu mirenge 12 duhitamo 3 muri buri murenge, ku rwego rw’akarere twafashe 12 bagomba gukurwamo babiri bazegukana ibihembo nyamukuru.”

Bosebabireba nawe azaba ari muri icyo gitaramo
Bosebabireba nawe azaba ari muri icyo gitaramo

Uzatsinda ayo marushanwa azahabwa amasezerano n’inzu itunganya umuziki, abone n’abahagarira inyungu ze (management) mu gihe cy’imyaka 3.

Azanahembwa terefoni igezweho, mu gihe uzaba uwa kabiri azahembwa gukorerwa umuzingo w’indirimbo ze no gufashwa mu bijyanye na muzika mu gihe cy’umwaka umwe.

Biteganijwe ko abazatanga amanota ari Muyoboke Alex umujyanama wa Charly na Nina, Umunyamakuru Epa Ndungutse na Producer Piano.

Muri icyo gitaramo ngo bazakangurira urubyiruko kuzamura impano zarwo no kwirinda ibiyobyabwenge. Hazanakorwa indirimbo izifashishwa na Polisi y’igihugu mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jey poli nugushakira ahongaho ariko umugore wamushatse ngo agiye kumukura mu rwanda.abandi kuraje

anne yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka