Jay Polly agiye gukorera igitaramo i Dubai
Yanditswe na
KT Editorial
Umuaperi Jay Polly arateganya gutaramira i Dubai mu nzu iberamo imyidagaduro yitwa Venom Deira ikunze kwidagaduriramo abantu bo muri Afurika y’Iburasirazuba baba bari i Dubai ku mpamvu z’ubucuruzi cyangwa se bagiye gutembera.

Jay Polly agiye gususurutsa abari i Dubai muri icyo gitaramo cyahawe izina rya East African Night kikaba giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020.
Jay Polly amaze iminsi ari i Dubai aho yagiye kugura ibikoresho bya studio ye ashaka gutangiza. Ikipe ye imufasha mu kugura ibyo bikoresho ni na yo yamufashije gutegura icyo gitaramo.
Ohereza igitekerezo
|
Igitaramo... ate se?