Itsinda rya TUFF GANGZ ntirizibagirana Iwawa
Mu gihe hatangwaga impamyabumenyi ku rubyiruko rurangije amasomo y’imyuga mu kigo kiri ku kirwa cya Iwawa, abasore bagize itsinda rya TUFF GANG bataramiye abitabiriye uwo muhango karahava.
Nubwo abasore bagize TUFF GANGZ bose batari bahari, babiri babashije kugera Iwawa bakoze neza akazi katoshye ko gususurutsa abari aho.
Jay Polly na Green P baririmbye indirimbo enye maze urubyiruko rw’Iwawa rurishima cyane kuko wasangaga izo ndirimbo basanzwe bazizi. Uru rubyiruko rwita Jay Polly “grand frère” bishatse kuvuga mukuru wabo.
Indirimbo yashimishije uru rubyiruko cyane ni iyitwa “Ndacyariho ndahumeka.”
Jay Polly asoza igitaramo cye yatangaje ko yarazi ko Iwawa ari muri gereza ariko ko binyuranye n’ibyo yabonye. Akimara kuvuga ko Iwawa ari heza urubyiruko rw’Iwawa rwahise ruvuza induru rumusabira ko nawe yazanwa Iwawa ngo ni mukuru wabo.
Védaste Nkikabahizi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mugemuduha namafoto yibyo mutugezaho merci
ni byiza kabisa kuba jay yaragiye gutaramira ruriya rubyiruko