Itsinda rya Major League DJs ryijeje gususurutsa abitabira igitaramo ‘Amapiano To The World’

Major League DJs itsinda rigezweho mu kuvanga umuziki na wo ugezweho wa ‘Amapiano’ bategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Amapiano To The World’ kibera muri BK Arena.

Iki gitaramo aba basore babiri bagitumiwemo barataramira abakunzi b’umuziki kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, mu kabyiniro karuta utundi kari bwubakwe muri BK Arena, kiswe 17th Avenue Popup Night Club.

Major League DJs, ni itsinda ry’abasore babiri b’impanga ari bo Banele Mbere na Bandile Mbere bakomoka muri Afurika y’Epfo.

Aba basore mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022, muri BK Arena batangaje ko atari ubwa mbere baza mu Rwanda kuko barufitemo amateka aho se ubabyara yabaye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda hagati ya 1994-1998 akaza no kwitaba Imana aguye mu Rwanda.

Mbanele Mbere yagize ati: “Kuba turi hano mu gitaramo Amapiano To The world, ni iby’agaciro kuko bidukora ku mutima, nk’uko nababwiye twabaye hano kuko papa wacu yari Ambasaderi.”

Mbandile Mbere we yavuze ko bizeye gususurutsa Abanya-Kigali ndetse abasaba kugaragaza imbaraga kuko biteguye kubaha umuziki mwiza w’Amapiano.

Mu ijoro ryo ku itariki 2 Ugushyingo 2022 nibwo iri tsinda ryageze i Kigali ryakirwa n’abakozi ba BK Arena, ndetse ku mugoroba wo ku wa Kane bataramiye muri Grande Hotel Ubumwe mu cyiswe “Balcony Mix”.

Iyi “Balcony Mix” yagaragaje mu buryo bwihariye ubuhanga bw’aba basore mu njyana ya “Amapiano” yamaze gutigisa isi kugeza ubu.

Aba basore bamenyerewe mu muziki wa “kwaito”, mu mijyi itandukanye yo muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kwigarurira abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi, Abanya-Kigali ubu ni bo batahiwe. Muri ibi birori by’akataraboneka, BK Arena izahindurwa akabyiniro “Night Club”, kitwa 17th Avenue.

Itsinda rya Major League DJs rizafatanya n’abandi ba Dj bagezweho mu Rwanda, barimo DJ Toxxyk na DJ Marnaud, aho bazacurangira abakunda umuziki w’Amapiano ugezweho muri iki gihe.

QA Venue Solutions, sosiyete icunga BK Arena ikomeje gutuma Kigali yakira ibitaramo by’amateka umunsi ku wundi. Abanya-Kigali bararikiwe kuzajya bataramana ijoro ryose n’abahanga ku rwego mpuzamahanga mu kuvanga umuziki bazajya baturuka hirya no hino ku Isi byibura rimwe mu gihembwe mu bitaramo bizatangira umwaka utaha.

Ibi bitaramo bitegereje abanyabirori batuye ndetse n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bizabanzirizwa n’iki cyiswe “Amapiano To The World”, ari na cyo gitaramo cya mbere muri byinshi bitegerejwe kuzajya bibera muri 17th Avenue Pop Up Nightclub.

Brian Rugamba Karemera ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali yavuze ko nyuma y’aho iyi nyubako ihinduriye izina imaze gutegurwamo ibitaramo byinshi kandi byose bigamije gushyigikira urubyiruko.

Yavuze kandi ko iki gitaramo “Amapiano To The World” kigamije gukangurira abakiliya n’Abanyarwanda muri rusange gukangukira gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora byose birimo no kwishyurana mu rwego rwa gahunda ya “Cashless”.

Ati: “Ni yo mpamvu twabazaniye ikarita ya BK Arena Prepaid, ntigombera kuba umuntu ari umukiliya wa BK yayikoresha, turashaka ko buri muntu winjira muri BK Arena yoroherezwa no kwishyura.”

Mu koroshya gutunga iyi karita ya BK Arena Prepaid Card, si ngombwa kuba ufite konti muri Banki ya Kigali ngo uyihabwe.

Ikarita ya BK Arena Prepaid Card igura 5000 Frw, ishyirwaho amafaranga y’u Rwanda ariko umukiliya ashobora kuyishyuramo serivisi cyangwa mu yandi yo ku rwego mpuzamahanga nk’amadolari.

Mu koroshya gutunga iyi karita ya BK Arena Prepaid Card, si ngombwa kuba ufite konti muri Banki ya Kigali ngo uyihabwe.

Ibi birori by’akataraboneka byatewe inkunga na Heineken, Momo na MTN, Ubumwe Grande Hotel, Forzza, BK Arena na EAP.

Kwinjira muri icyo gitaramo ni 20 000 RWF ku bazagura amatike mbere, ndetse by’umwihariko banafite ikarita ya BK Arena Prepaid Card ndetse na 30 000 RWF, bakazahabwa Heinekens eshatu z’ubuntu. Abifuza kugura amatike banyura ku rubuga rwa www.ticqet.rw

Reba ibindi muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka