Itsinda rya Major League DJs ritegerejwe mu gitaramo cy’akataraboneka muri BK Arena

Major League DJs ni itsinda rigezweho mu kuvanga umuziki na wo ugezweho witwa ‘Amapiano’. Abagize iri tsinda bategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe ‘Amapiano To The World’, kizabera muri BK Arena.

Iki gitaramo aba basore babiri bazitabira kizaba ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo, mu kabyiniro karuta utundi kazabera uwo munsi muri BK Arena, kiswe 17th Avenue Popup Nightclub, mbere y’uko bazataramira muri Ubumwe Grande Hotel, ku wa Kane tariki 3 Ugushyingo mu cyiswe “Balcony Mix Experience”.

“Balcony Mix” ya Major League DJz, yagaragaje mu buryo bwihariye ubuhanga bwabo mu njyana ya ‘Amapiano’ yamaze gutigisa isi kugeza ubu.

Aba basore bamenyerewe mu muziki wa ‘kwaito’ mu mijyi itandukanye yo muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kwigarurira abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi, Abanya-Kigali ubu ni bo batahiwe. Muri ibi birori by’akataraboneka, BK Arena izahindurwa akabyiniro (nightclub), kitwa 17th Avenue.

QA Venue Solutions, sosiyete icunga BK Arena, ikomeje gutuma Kigali yakira ibitaramo by’amateka umunsi ku wundi. Abanya-Kigali bararikiwe kuzajya bataramana ijoro ryose n’abahanga ku rwego mpuzamahanga mu kuvanga umuziki bazajya baturuka hirya no hino ku Isi byibura rimwe mu gihembwe mu bitaramo bizatangira umwaka utaha.

Ibi bitaramo bitegereje abanyabirori batuye Umujyi wa Kigali bizabanzirizwa n’iki cyiswe ‘Amapiano To The World’ ari na cyo gitaramo cya mbere muri byinshi bitegerejwe kuzajya bibera muri 17th Avenue Pop Up Nightclub.

Itsinda rya Major League DJs rizafatanya n’abandi ba Djs bagezweho mu Rwanda, barimo Dj Toxxyk na Dj Marnaud, aho bazacurangira abakunda umuziki w’Amapiano ugezweho muri iki gihe.

Ibi birori by’akataraboneka byatewe inkunga na Heineken, Momo na MTN, Ubumwe Grande Hotel, Forzza, BK Arena na EAP.

Kwinjira muri icyo gitaramo ni 20,000 RWF ku bazagura amatike mbere, ndetse by’umwihariko banafite ikarita ya BK Arena Pre Paid Card ndetse na 30,000 RWF, bakazahabwa Heineken eshatu z’ubuntu. Abifuza kugura amatike banyura ku rubuga rwa www.ticqet.rw

Ibyo wamenya kuri BK Arena

BK Arena ni inyubako y’imyidagaduro yakira ibikorwa bitandukanye i Kigali, mu Rwanda. Yakiriye amarushanwa ya Basketball, Volleyball ndetse n’imikino njyarugamba, ibitaramo ndetse n’inama zitandukanye. Yubatswe ndetse irangira muri 2019, ikaba inyubako y’imikino iruta izindi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ku ya 24 Gicurasi 2022, nibwo hatangajwe ubufatanye bukomeye ku mugabane bwo kuyihindurira izina. Amasezerano yakozwe hagati ya guverinoma yu Rwanda, BK Group na QA Venue Solutions, sosiyete yatsindiye gucunga iyi nyubako mu gihe cy’imyaka irindwi guhera mu 2020.

Abafatanyabikorwa barimo gukorana umunsi ku munsi kugirango BK Arena ihindurwe igicumbi cya siporo n’imyidagaduro ku mugabane wa Afurika.

Imwe mu ntego nyamukuru muri ubu bufatanye ni uguteza imbere urubyiruko, ari yo mpamvu BK yazanye igisubizo gishya mu by’imari, ari yo karita ya BK Arena Prepaid Card. Iyi karita ishyigikiwe na VISA ntabwo izaha gusa uyifite uburenganzira bwo kubona serivise z’imari ku rwego mpuzamahanga gusa ahubwo izafasha n’abantu kutagendana amafaranga.

Iyi karita ya BK Arena Prepaid Card, izafasha uyifite kubona inyungu zirimo no kugabanyirizwa ibiciro ku bikorwa bizajya bibera muri BK Arena; harimo amatike y’ibirori n’ibyo kurya no kunywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka