Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rizakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Muri iyi minsi isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ikoranabuhanga riritabazwa cyane mu bikorwa bihuza abantu benshi. Iserukiramuco rya mbere muri Afurika mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, rizwi nka “Ubumuntu Arts Festival” na ryo uyu mwaka ntirizahagarara, ariko rizakorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Imikino iba igamije kugira impinduka nziza ku buzima bw'abantu
Imikino iba igamije kugira impinduka nziza ku buzima bw’abantu

Hope Azeda, ukuriye Mashirika Arts itegura iki gikorwa, yatangarije Kigali Today ko uyu atari umwanya wo gucika intege, ahubwo ko abantu bagomba gutekereza uko bajya bahangana n’ibihe bikomeye, kandi bagakomeza kugera ku ntego zabo.

Yagize ati “Nubwo hajemo imbogamizi, ntabwo twacite intege kuko gukoresha ikoranabuhanga tubifitemo inyungu z’uko ubutumwa bwacu buzagera kuri benshi. Kuri ubu, ibintu byinshi byahuzaga abantu birakoresha ikoranabuhanga.

Natwe twaricaye dusanga tugomba kubibyaza umusaruro, kuko uburyo tuzakoresha buzatuma abantu benshi ku isi bakurikira ibikorwa byacu, kurusha uko byari kubera mu cyumba kimwe gusa”.

Yavuze ariko ko bisaba kubitegura neza, kugira ngo n’abazitabira iki gikorwa bazabashe kumva neza ubutumwa, kandi amashusho ameze neza.

Yagize ati “Ntabwo byoroshye kubitegura, kuko ubu tuzakorana n’ibihugu bigera kuri 15, ariko ntituramenya niba byose bizabasha kwitabira kuko bizaterwa n’uko bahagaze ku bijyanye na interineti. Ntidushaka ko umuntu azajya atangira gahunda, hakaza ibibazo byo gucika kw’amashusho.

Ubu turacyaganira n’ibigo bikomeye bizobereye mu ikoranabuhanga mu bijyanye na “Live Streaming” kugira ngo intego yacu izagereho”.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Stop, Breathe, Live”, mu Kinyarwanda bisobanuye ngo “Hagarara, Uhumeke, Ubeho”.

Hope Azeda, avuga ko iyi bayitekereje barebye uko abantu ku isi babayeho muri iki gihe aho benshi bakora bataruhuka, bamwe bakicwa n’umunaniro, abantu batakigira umwanya wo gutuza ngo bitekerezeho.

Avuga kandi ko hari na byinshi mu bikorwa bya muntu bibangamiye isi, ibidukikije muri rusange, ku buryo abantu bafite ibibazo by’umwuka uhumanye cyane bahumeka.

Umuvuduko w’ikoranabuhanga, na wo ngo utuma abantu babaho ku buryo butabakwiye, aho usanga abana bato bareba amashusho, bumva amajwi arenze ikigero cyabo, ibi bikaba ari ibibazo byahungabanya isi.

Hope Azeda ukuriye Mashirika Arts itegura Ubumuntu Arts Festival
Hope Azeda ukuriye Mashirika Arts itegura Ubumuntu Arts Festival

Hope Azeda mu magambo make yagize ati “Niba na telefone ishiramo umuriro ugakenera kuyicomeka, imodoka yashiramo amavuta ukayongeramo ngo yongere igende, kuki umuntu we atatekereza ko agomba gutuza, agahumeka akongera akabaho neza”?

Hope Azeda, avuga ko ibi byabatunguye ku buryo ubu bongeye gusubira ku baterankunga babafasha muri iki gikorwa, kugira ngo bumvikane ku buryo bw’amafaranga yari yarateganyijwe aziyongera. Gusa avuga ko afite icyizere ko bazabyumva, kuko isi yose ari bwo buryo iri gukoresha.

Amatariki iri serukiramuco rizaberaho ni kuya 17, 18 na 19 Nyakanga 2020, aho buri munsi igikorwa kizajya kimara amasaha abiri. Yavuze ko bagitegura neza iki gikorwa, amasaha kizajya kiberaho akazatangazwa mu minsi mike.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka