Iserukiramuco rya Musanze ryari ibyishimo (Amafoto)
Iserukiramuco rya Musanze ryaranzwe no kwerekana ubugeni n’ubukorikori bukorerwa muri Musanze no mu Rwanda muri rusange.
Iri serukiramuco ryarangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017, ryasusurukijwe n’abahanzi; Mani Martin, Andy Bumuntu, Jules Sentore, Patrick Nyamitari na Yemba Voice yo ku Nyundo.
Umuhanzi Mani Martin yatangaje ko akomeje guterwa ishema n’uburyo umuziki w’umwimerere nyarwanda ukomeje kuba ishingiro ry’umuziki w’u Rwanda n’Abanyarwanda bakabasigaye bawuha agaciro.
Umwe mu bateguye iki gitaramo Sibomana Alexandre avuga ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka kugira ngo kirusheho kwerekana umuco w’umwimerere nyarwanda ndetse gikomeze gusabanya abanyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|