Iserukiramuco ry’imbyino ryitezweho kwigisha abantu ubworoherane

Abitabiriye itangizwa ry’iserukiramuco ry’imbyino n’ubugeni (Festival d’Arts et de Musiques Contemporains) batangaza ko rizatuma abazaryitabira barushaho gutekereza ku bworoherane.

Uko niko babyina bagendera ku muziki w'inanga gakondo
Uko niko babyina bagendera ku muziki w’inanga gakondo

Bibitangaje ubwo hatangizwaga iryo serukiramu riri kubera mu mujyi wa Kigali, tariki ya 23 Ugushyingo 2016.

Epa Binamungu, umwe mu baryitabiriye avuga ko abazarikurikirana bazabona umwanya wo gutekereza ku bihe barimo, kureba imbere bibuka umurunga w’umuco uhuza Abanyarwanda.

Agira ati “Ni uburyo bwiza butuma buri wese atekereza areba imbyino gakondo uburyo binyagambura bigatanga ubutumwa buguha gutekereza imbere hawe.”

Iryo serukiramuco ryiganjemo imbyino zivanzemo iza kera ziba ziherekejwe n’umukino w’ubuhanzi uba werekana umuco w’abanyarwanda mu mibanire yabo myiza.

Munyakazi Deo, umwe mu bakoze izi mbyino avuga ko ubu ari uburyo bwo gutanga ubutumwa bushingiye ku buhanzi abantu bagakina ibintu bajyanisha n’injyana kandi igitekerezo kigatambuka kuri buri umwe.

Agir ati “Mwabonye ko injyana ijyana n’ibikorwa abakina baba bakora kandi ntibasobanya, ni imbyino zijyanye n’umuco Nyarwanda.

Twekeranye uburyo umuntu avunikira ikintu akagera ubwo akigeraho, abazabona ibindi bazatahana ibitekerezo byinshi.”

Uku niko bakinnye umukino wabo urimo inanga za ba Rujindiri na Sebatunzi
Uku niko bakinnye umukino wabo urimo inanga za ba Rujindiri na Sebatunzi

Biteagnyijwe ko iryo serukiramuco ribaye ku nshuro ya gatanu, rizamara iminsi ine.

Ryatumiwemo ababyinnyi baturuka mu bihugu 10 birimo u Rwanda, Benin, DR Congo, Uganda, Kenya, Tanzania, Cameroon, Côte d’Ivoire, u Bubiligi n’u Bufaransa.

Ryateguwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda babifashijwe n’ubutwererane bw’igihugu cy’Ubusuwisi.

Giancarlo De Piccito, ukuriye ubutwererane mpuzamahanga bw’Abasuwisi mu Rwanda, avuga ko bafashe icyemezo cyo gushyigikira icyo gitekerezo nyuma yo kubona ko izi mbyino zifasha Abanyarwanda kubona ubutumwa bwo koroherana.

Agira ati “Twahisemo kubashyigikira kuko bigisha ubworoherane kandi budahari nta majyambere yahaba, bamaze kugera kuri byinshi kandi ubutumwa bugera mu Banyarwanda benshi.”

Abitabiriye ibi birori bakurikiraga imbyino ku yindi
Abitabiriye ibi birori bakurikiraga imbyino ku yindi

Iryo serukiramuco ry’imbyino mu mujyi wa Kigali ahantu hatandukanye. Bateganya ko umwaka utaha ryazagera no mu zindi ntara rikaba rizatwara amafaranga agera ku bihumbi 40 by’Amadorari y’Amerika (arenga miliyoni 30RWf).

Umunyarwenya Atome yari ahari
Umunyarwenya Atome yari ahari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iserukiramuco zizabera hehe guhera ryari rizarangira ryari?

jack yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka